Abasirikare hafi 1000 ba RDF basoje imyitozo yo kurwanira ku butaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basirikare n’abofisiye bato basoje imyitozo mu bijyanye n’imirwanire yo ku butaka, aho bahawe ubumenyi bugezweho mu bijyanye na tekiniki zo kurwanira ku butaka, kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo.

Ibirori byo gusoza iyi myitozo byitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Gen Kazura yashimye abasirikare n’abofisiye bato barangije aya mahugurwa ku bwitange baragaraje, umurava ndetse n’imyitwarire myiza yabaranze. Yashimye kandi abatoza babafashije muri aya mezi atandatu bari bamaze mu myitozo.

Abitabiriye iyi myitozo bagize umwanya uhagije wo kuganirizwa n'abasirikare bakuru
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yari yitabiriye umuhango wo gusoza iyi myitozo
Abasirikare hafi 1000 ba RDF basoje imyitozo yo kurwanira ku butaka
Iyi myitozo yanabereye mu mazi



source : https://ift.tt/3cR0xjA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)