U Rwanda rwabonye miliyari 30 Frw yo kuzahura ubukungu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hashyizwe umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 30 z’ama-euro yatanzwe na EIB na BRD. EIB yatanze inguzanyo ya miliyoni 15 z’ama-euro hanyuma na BRD igomba kongeraho andi nk’ayo.

Byitezwe ko abacuruzi bato n’abaciriritse aribo bazungukira kuri iki kigega ku ikubitiro cyane cyane ko inguzanyo zabo ziba ziri hagati ya miliyoni 300 Frw na miliyoni 500 Frw.

Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi, Thomas Östros, yatangaje ko izo miliyoni 30 z’ama-euro zizacungwa na Banki y’Igihugu y’Iterambere, zizafasha u Rwanda muri gahunda yarwo yo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19.

Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ayo amafaranga bahawe agamije guteza imbere imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19 by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko.

Yakomeje agira ati “Twishimiye kwakira iyi nkunga ya EIB, izafasha mu kuzamura urwego rw’abikorera by’umwihariko abakora ishoramari rito n’iriciriritse. Ibi bigaragaza ko BRD ikomeje kugirirwa icyizere ku ruhando mpuzamahanga. Ibi bizafasha BRD gutanga inguzanyo z’igihe kirekire ku bigo by’ishoramari mu rwego rwo kuzahura ubukungu.”

Yagaragaje ko imishinga izibandwaho cyane ari irebana no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, guteza imbere ibikorerwa mu nganda, ubuzima ndetse n’igamije guteza imbere ingufu zisubira n’ibindi.

Ati “Ni amafaranga azadufasha mu ishoramari, mu nzego tubona zizafasha ubukungu kongera gukomera.”

Iyi nguzanyo yahawe BRD izishyurwa hagati y’imyaka irindwi na 10, ibizatuma n’abazagurizwa muri BRD bazahabwa inguzanyo z’igihe kirekire.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya masezerano azafungura ishoramari rishya mu Rwanda.

Ati “Covid-19 yashegeshe cyane ishoramari mu Rwanda kandi ishoramari rishya ni ryo zingiro ryo guhangana n’imbogamizi zikigaragara mu bucuruzi. Gukorana na BRD na EIB bizafungura amarembo ku ishoramari rishya.”

Visi Perezida wa EIB, Thomas OSTROS, yavuze ko bahisemo gutera inkunga u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu cyane ko bamaze igihe kitari gito bakorana n’u Rwanda mu mishinga itandukanye igamije kuzamura abakora ubucuruzi buciriritse.

Mu Ukwakira 2021, EIB yaherukaga gutanga miliyoni zisaga 55 z’amayero harimo 40 zahawe Banki ya Kigali ndetse na 15 zahawe KCB zigamije gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Abitabiriye umuhango wo gusinya amazezerano beretswe ko hari amahirwe kuko inguzanyo izishyurwa mu gihe kirekire
Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, ashyira umukono ku masezerano
Visi Perezida wa EIB, Thomas OSTROS, yavuze ko ubufatanye bwa Banki ayoboye n'u Rwanda bumaze igihe kirekire
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo yagaragaje ko ubufatanye bw'amabanki yombi buzatanga umusaruro kuri ba rwiyemezamirimo bato
Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko hakenewe ishoramari rishya mu kuzahura ubukungu bw'igihugu
Hagaragajwe ko EIB isanzwe ikorana n'u Rwanda mu mishinga inyuranye
Inguzanyo u Rwanda rwahawe izafasha abifuza gukora imishinga mito n'iciriritse mu kuzahura ubukungu bw'igihugu
Itsinda ryaturutse muri Banki y'Ishoramari y'u Burayi ryakurikiranye uko amasezerano ashyirwaho umukono

Amafoto: Igirubuntu Darcy




source : https://ift.tt/30Sd4Bc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)