Iterambere ry’ubucuruzi n’ubuhahirane, ishoramari …, Umusaruro w’imyaka 15 u Rwanda rufunguye Ambasade mu Buholandi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Buholandi ni igihugu giherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burayi. Cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda mu 1995 nyuma y’umwaka umwe habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uyu munsi umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi uracyakomeje.

Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kuva Jenoside ikirangira iki gihugu cyafashije u Rwanda guhangana n’ingaruka zayo.

Ati “U Buholandi bwadufashije mu bintu bitandukanye ariko ikintu gikomeye ni mu butabera, aho badufashije mu kongera kubaka no gusana inkiko, kwigisha no guhugura abacamanza, abashinjacyaha n’abandi bakozi bo mu nzego z’ubutabera.”

“Ikindi ni ugukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi kuko u Buholandi bumaze kuburanisha abakekwaho Jenoside babiri bahamijwe icyaha bakanakatirwa, hari n’abandi batatu bwaperereje busanga bafite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze boherezwa mu Rwanda kuburanishwa, abandi baracyakorwaho iperereza.”

Mu bamaze kuburanishwa n’inzego z’ubutabera z’u Buholandi harimo Yozefu Mpambara wakatiwe burundu mu 2011 na Yvonne Basebya wakatiwe imyaka itandatu n’amezi umunani mu 2013.

Mu bafashwe bakoherezwa mu Rwanda harimo Jean Baptiste Mugimba, Jean Claude Iyamuremye na Venant Rutunga.

Amb Nduhungire akomeza avuga ko iki gihugu ubu kiri gufasha u Rwanda mu bikorwa biganisha ku iterambere mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’ishoramari.

Ati “Hari imishinga myinshi u Buholandi bukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi [RAB], mwabonye ko hari n’ibihingwa bishya byagiye bizanwa birimo inkeri ku bufatanye n’ubutwererane bw’u Rwanda n’u Buholandi.”

Amb Nduhungirehe yasobanuye ko umubano w’ibihugu byombi uri kurushaho kugana mu bucuruzi, aho kuba imfashanyo, bijyanye n’uko u Rwanda ruri gutera imbere ari na ko urwego rwarwo rw’ibyo rushobora gucuruza rwiyongera.

Ati “Ubu rero turimo turagana mu gusimbura buhoro buhoro imfashanyo tukayisimbuza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Niho tugana tuzakomeza kubiharanira dufatanyije n’izindi nzego zo mu Rwanda ndetse n’abacuruzi n’abashoramari bo mu gihugu cyacu.”

Nko mu 2014 u Buholandi bwateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 5 z’Amayero yari agenewe gushyigikira imishinga yo gukwirakwiza amashyanyarazi muri gahunda yiswe “Energy Access and Roll out Program (EARP3)”.

Muri ubu bufatanye mu mishinga y’amashanyarazi byari biteganyijwe ko buzarangira mu 2017 u Buholandi bumaze guha u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 239 z’amayero.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano w’ibihugu byombi

Mu myaka itanu, ubucuruzi hagati y’ibihumbi byombi bwinjirije u Rwanda arenga miliyari 10 Frw

Abaholandi bashora imari mu Rwanda mu bintu binyuranye. Nka Heineken yashoye imari muri Bralirwa, indege ya KLM iza mu Rwanda, Sosiyete yitwa Unilever yashoye imari mu cyayi, hari Royal DSM yashoye imari muri sosiyete yitwa African Improved Food.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu muhanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Claude Bizimana, yavuze ko mu myaka itanu ishize iki kigo gitangiye gukorana na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi birimo imboga n’imbuto bwiyongereye cyane.

Ati “Twabonye abakiliya bashya b’ibicuruzwa twoherezayo, umubare w’ikawa twoherezayo wariyongereye bigaragara aho zinjirije u Rwanda arenga miliyari 2.2 Frw. Ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi birimo imboga n’imbuto na byo byariyongereye cyane, bikaba byarinjirije u Rwanda arenga miliyari 9 Frw.”

Bizimana uyobora NAEB mu butumwa bwe kuri iyi sabukuru y’imyaka 15, yashimiye cyane iyi ambasade uruhare igira mu guhuza Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa mu Buholandi ndetse n’abakiliya babyo, akavuga ko yizeye ko umubano w’ibihugu byombi uzakomeza kwiyongera hagamijwe guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Buholandi, Claude Ndabarasa, na we yashimye iyi ambasade uburyo iba y’Abanyarwanda ireberera.

Ati “Mu bihe bya Covid-19 igitangira, Abanyarwanda bo mu Buholandi bakusanyije inkunga yafashije abari mu kaga mu Rwanda. Icyo gikorwa kikaba cyaragenze neza kubera ubufatanye bwa diaspora na ambasade yacu. Muri macye umubano wa diaspora na ambasade ni mwiza kandi twifuza ko wakomeza.”

Amb. Nduhungirehe yavuze ko iyi ambasade izakomeza gufatanya na diaspora guteza igihugu imbere, ndetse ko iri gutegura gushyiraho umushinga wo gusaba ko habaho Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Buholandi, ku bufatanye na Ibuka-Hollande.

Uru rwibutso rwaza rwiyongera ku zindi ziri mu Bufaransa, u Butaliyani, u Busuwisi ndetse na Canada byamaze kugira ahantu hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Nagira ngo nifurize Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buholandi isabukuru nziza y’imyaka 15 kuko yatanze umusaruro mu guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ubutwererane, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ndetse no guteza imbere umuryango nyarwanda hano mu Buholandi.”

Ambasaderi Nduhungirehe kandi yasobanuye ko akazi kabo kanajyana no gusobanura imigambi y’igihugu, cyane cyane iyo hagaragajwe impungenge kuri gahunda za Leta nk’uko byagenze ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na Arsenal ndetse na Paris Saint Germain.

Ati "Hari ibihugu bimwe na bimwe byumva ko turi mu bihugu bya Afuruka bikiri mu nzira y’amajyambere tugomba gukomeza gufashwa kubera inyungu zabo, ugasanga ntibabyimva, ugasanga mu nteko zimwe na zimwe, abadepite babo babaza ngo kuki u Rwanda rukoresha amafaranga y’imfashanyo mu guteza imbere ubukerarugendo? Aha rero ugasanga ari ikibazo cy’imyumvire, ari naho akazi kacu muri dipolomasi tugomba gukomeza gusobanura ingamba z’igihugu cyacu n’icyerekezo dushaka kuganamo.’’

Amb. Nduhungirehe amaze umwaka agizwe ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, akaba anahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Estonia, Lithuania ndetse na Latvia.

Anahagarariye u Rwanda mu muryango mpuzamahanga ushinzwe kurandura intwaro kirimbuzi, OPCW, mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye, ICJ, ndetse no mu rwego rushinzwe kurangiza imanza z’Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, TPIR.

Ambasaderi Nduhungirehe ubwo yashyikirizaga Umwami w'u Buholandi inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda
Unilever yashoye imari mu buhinzi bw'icyayi mu Rwanda
KLM ni Sosiyete y'Abaholandi ikorera mu Rwanda
Mu bafatanyabikorwa ba Africa Improved Foods, harimo n'ishoramari ry'Abaholandi

[email protected]




source : https://ift.tt/3l3RArI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)