Turi mu rugo - Imbamutima z’Abanya-Afghanistan bahungiye mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

SOLA ni ishuri rukumbi ryigamo abakobwa gusa muri Afghanistan, rikaba ryarimuriwe mu Rwanda by’agateganyo.

Abakobwa 250 bo muri iri Shuri rikuru ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri Afghanistan rizwi nka ‘School of Leadership Afghanistan (SOLA)’ bageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 24 Kanama 2021.

Bahisemo kuhakomereza amasomo mu gihe igihugu cyabo cyarimo ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw’Aba-Taliban.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Shabana Basij-Rasikh, yavuze ko bakiranywe ubwuzu.

Ati “Twakiriwe nk’abari mu rugo. Ndashimira Abanyarwanda na Perezida Kagame ku bw’urugwiro beretse abakobwa bo muri SOLA. Turi abanyamuryango ba Diaspora ya Afghanistan kandi Isi yaduhaye ikaze. Ndashima.’’

Finding home, far from home - I am so thankful for the kindness the people of #Rwanda and President @PaulKagame/@UrugwiroVillage have shown my @solaafghanistan community. We are members of the #Afghan diaspora, and the world is welcoming us. #HappyThanksgiving https://t.co/nbZCZTT5Ai

— Shabana Basij-Rasikh (@sbasijrasikh) November 25, 2021

Yabutangaje ku nkuru ishingiye ku gitekerezo yanyujije muri The Washington Post, asobanura uko abakobwa bo muri Afghanistan bisanze mu Rwanda n’uko bakiriwe.

Ku mugoroba ubanziriza uwa kabiri, Shabana Basij-Rasikh yahuriyeho na Perezida Kagame, yari afite amatsiko yo kubonana na we nk’uwagize uruhare mu gufasha abakobwa kubona ubuhungiro.

Ubwo yamenyeshwaga gahunda yo guhura na Perezida Kagame, yaranezerewe kuko hari byinshi yashakaga kumuganiriza no kumumenyesha.

Ati “Natangiye gutekereza ku buryo nzabara inkuru zigaragaza urugwiro rudasanzwe Abanyarwanda beretse buri wese mu bagize SOLA kuva twagera hano muri Kanama. Nashakaga kuvuga ku bupfura, kwita ku bantu n’ubumuntu.’’

Mu gitekerezo cye yanyujije muri Washington Post, uyu mugore yatanze urugero rw’umukino wahuje ikipe y’abagabo bo muri Afghanistan n’abakozi bo mu Rwanda bakora muri SOLA n’ikipe yatoranyijwe mu Banyarwanda baturiye ishuri bigamo, ukarangira batsinzwe ibitego 7-1.

Yavuze ko barushijwe cyane kugeza aho nyuma y’umukino umwe mu Banya Afghanistan yashinje Umunyarwanda bakinanaga kuba maneko w’urundi ruhande ariko icyo kiganiro cyasojwe bombi baseka.

Yakomeje ati “Iki ni cyo gihe nishimiye uburyo twakiriwe muri iki gihugu. Utera ubuse n’abantu wishyikiraho. Utsindwa unyagiwe mu kibuga iyo ikipe muhanganye ikubaha bihagije kandi itakugirira impuhwe. Baradutsinze ndetse nyuma y’umukino turaramukanya.’’

Shabana Basij-Rasikh yasobanuye ko iyo uri impunzi mu bihugu bitandukanye icyo usaba ni ukwitabwaho no gufashwa mu iyubahirizwa ry’uburenganzira.

Ati “Uyu munsi ntekereza kuri umwe mu miryango twageranye mu Rwanda; wari waranyuze mu bihe bigoye ubwo wahungiraga muri kimwe mu bihugu bituranye na Afghanistan.’’

Yavuze ko ukigera mu Rwanda wakiriwe neza, ufashwa kwisanga mu gihugu cy’amahanga.

Shabana Basij-Rasikh avuga ko icyo gihe “bakodesheje inzu nto yo guturamo. Ubwo bayigeragamo, nyirayo yabahaye inyama. Ngo yaramubwiye ati ‘ibi ni ibyawe’, vuba uzabona amasoko aho ushobora guhahira amafunguro akoreshwa n’Abayisilamu ariko ubu nguhaye iyi mpano.’’

Mu nyandiko ye yavuze ko atekereza ku Banyarwanda baturiye ahimuriwe ishuri rya SOLA mu Rwanda, bahura buri munsi ndetse bamaze kwiga amagambo y’indamukanyo ari mu ndimi zirimo Pashto na Dari, zikoreshwa muri Afghanistan.

Usibye kwiga indamukanyo zibafasha kumvikana, Abanyarwanda banababwira ko ‘bazi neza icyo kuba impunzi bisobanuye’.

Yakomeje avuga ko abo banyarwanda bahumuriza izo mpunzi bati “Tuzi uko kugwa mu gihombo bimera. Muhawe ikaze hano. Aha ni mu rugo.’’

Abanya Afghanistan na bo bashyize umuhate mu kwiga Ikinyarwanda ndetse Shabana Basij-Rasikh yavuze ko yumvise umwe muri bo asobanuza uko babaza igiciro cy’ibicuruzwa n’uburyo bwo gusubiza ko ‘gihenze.’

Tariki ya 15 Kanama 2021 Aba-Taliban bafatashe ubutegetsi nyuma y’imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bitewe n’imvururu zikangagwa nyuma y’iminsi icyenda abakobwa 250 n’abakozi bo muri SOLA buriye indege berekeza i Kigali aho bageze ku wa 24 Kanama 2021.

Icyo gihe bari bafite ibikapu bihekwa n’ibitwarwa mu ntoki ‘sacs à main’; bageze mu gihugu ababakiriye ba mbere si abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ahubwo ni abajyanama mu by’ihungabana, ngo babahumurize.

Shabana Basij-Rasikh yavuze ko ubwo yavaga aho ishuri riri agiye guhura na Perezida Kagame yanyuze kuri umwe mu bagore bakorana amusaba kumumuhera ubutumwa.

Yaramubwiye ati “Ngiye kubonana na Perezida. Nyifuriza ibyiza.’’

Yaramusubije ati “Amahirwe masa.’’

Yamutumye kumushimira ko bafashwe neza ndetse yarabikoze.

Ati “Nabaye impunzi mbere. Twiyumvaga nk’imfungwa. Aha turatuje. Ubimubwire.’’

Shabana Basij-Rasikh yashimangiye ko buri mpunzi yishimira kubaho mu buryo budasa no kugirirwa impuhwe ahubwo ikiyumva nk’iri ‘mu rugo.’

SOLA yateganyaga ko abanyeshuri bazamara igihembwe [kingana n’amezi atandatu] mu Rwanda, bakazasubira muri Afghanistan ibintu byasubiye ku murongo.

Perezida Paul Kagame ku wa 16 Ugushyingo 2021 yakiriye mu Biro bye Shabana Basij-Rasikh washinze akaba na Perezida w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan (SOLA) rimaze amezi atatu ryimuriye ibikorwa byaryo mu Rwanda mu buryo bw’agateganyo



source : https://ift.tt/3CNdUfb
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)