Perezida Kagame yakiriwe na Tshisekedi mu biro bye (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w’Igihugu yageze mu Mujyi wa Kinshasa kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Ugushyingo 2021, aho yitabiriye Inama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa.

Akigerayo yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde mbere yo guhura na Perezida Tshisekedi.

Nyuma Ibiro bya Perezida Kagame byananditse kuri Twitter ko Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Félix Tshisekedi mu ngoro ye izwi nka Palais de la Nation.

Perezida Kagame ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika bateraniye i Kinshasa aho bitabiriye Inama ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa. Yateguwe na Perezida Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri uyu mwaka.

Perezida Kagame yavuze ko itegurwa ry’iyi nama ryabayeho mu gihe gikwiye cyo kongera kunoza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na RDC.

Yakomeje avuga ko ari ingenzi ko habaho ibiganiro ku mikoranire ihuriweho iganisha ku kubaka amahoro, iterambere n’ituze ‘bitari hagati y’ibihugu byacu gusa ahubwo no mu karere n’ahandi.’

Ati “Wakoze Perezida Tshisekedi ku butumire bwo kwitabira iyi nama y’ingenzi ku buringanire, ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore ndetse n’uruhare rw’abagabo mu guharanira ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rirandurwa. Afurika ifite umusanzu ikwiye gutanga.’’

Iyi nama yahawe insanganyamatsiko igaruka ku myitwarire ikwiye abagabo idahutaza abakobwa n’abagore. Iziga ku ngamba zikwiye gufatwa n’abagabo bari mu nzego z’ubuyobozi mu kwirinda no kurandura ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore muri Afurika mu byiciro byose.

Abakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Macky Sall wa Sénégal, Nana Akufo-Addo wa Ghana n’abandi.

Inama bitabiriye yateguwe ku bufatanye bwa AU n’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nzego z’ubuyobozi muri Afurika (AWLN) riyoborwa na Ellen-Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia.

Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi ushinzwe Urubyiruko no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, Chantal Mulop, aheruka kuvuga ko iyi nama izagaruka ku myanzuro ikwiye mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa igitsinagore.

Yasobanuye ko hakwiye gufatwa imyanzuro iboneye mu guhangana n’iki kibazo kiri mu bigitsikamira iterambere ry’umugabane wa Afurika ahanini kubera ‘ihohoterwa rishingiye ku gitsina’, ‘inda zitateganyijwe mu bangavu’, ‘kudahabwa uburenganzira ku butaka’ no ‘guhezwa mu nzego zifata ibyemezo.’

Mu 2020, Afurika n’Isi byahuye n’ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abagore ahanini kubera ishyirwaho rya Guma mu rugo no guhagarika ingendo nk’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Imibare yerekana ko nibura muri Guma mu rugo y’amezi atatu, dosiye zifitanye isano n’ihohoterwa ryiyongereyeho miliyoni 15.

Ku Isi nibura umugore umwe muri batatu aba yarakorewe ihohoterwa ndetse nta gikozwe iyi mibare yakomeza gutumbagira.

Imibare yo mu mwaka ushize yerekana ko abakobwa barenga milyoni 50 bari munsi y’imyaka 14 muri Afurika bafite ibyago byo kwangirizwa imyanya ndangagitsina mu gihe abagore barenga miliyoni 115 bashatse batarageza imyaka y’ubukure.

Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yageze i Kinshasa mu nama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo idahohotera abagore

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi
Perezida Kagame yageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Ugushyingo 2021. Yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w'Igihugu
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi afata nk'umuvandimwe
Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku kurshaho kunoza umubano wabyo
Perezida Kagame yashimye Félix Tshisekedi wateguye Inama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa
Perezida Kagame yavuze ko umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda na RDC ukwiye no kugera mu Karere no mu bindi bihugu
Abakuru b'ibihugu bagiranye ibiganiro baherekejwe n'abayobozi bakuru. Perezida Kagame yari kumwe n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta (uwa gatatu ibumoso) na Ambasaderi w'u Rwanda muri RDC, Vincent Karega

Amafoto: Village Urugwiro




source : https://ift.tt/3l8k1oA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)