Muhanga: Abaturage bashobora kongera kuyoboka iyo gushyingura mu nsi y'urugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize imyaka 6 akarere ka Muhanga katagira irimbi rusange, ndete inama Njyanama y'akarere yagiye ifata imyanzuro y'aho ryashyirwa bikarangira bihindutse ndetse  hagashakishwa ahandi rizajya. Abaturage bakomeje kuba mu gihirahiro bibaza amaherezo.

Muri iyi myaka ya vuba hari hemejwe ko irimbi rusange rizashyirwa mu murenge wa Shyogwe ariko nyuma haza kwemezwa ko hegitari 17 zari ziteganyijwe hazubakwa RMK-Hotel ihuza uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi .

Mukamwezi Dative, utuye muri uyu mujyi avuga ko aherutse gupfusha umuvandimwe bikamusaba kujya gushakisha irimbi yamushyinguramo, bikamuhenda bitewe nuko bigoranye kubona aho washyingura hafi.

Yagize ati' Mperutse gupfusha musaza wanjye ariko byansabye kujya gushaka aho kumushyingura ndetse biranampenda kubera gushaka imodoka n'abacukura kubera ko ari kure kuko nta rimbi rusange dufite inaha'.

Mutabazi Barthremy, avuga ko baherutse kujya gushyingura i Gihuma ariko iri rimbi rimaze kuzura kuko rimaze igihe rishyingurwamo ndetse rimaze hejuru y'imyaka 45 akemeza ko abacukura bagenda basubira ahigeze gushyingurwa.

Yagize ati' Irimbi rihari ariko siko twese twahashyingura ni irya Gihuma rimaze hejuru y'imyaka 45 rishyingurwamo ndetse abacukura basigaye bacukura ahigeze gushyingurwa kuko haba hagaragara ko higeze gushyingurwa, rimwe na rimwe bakabona n'ibimenyetso bigaragara'.

Hari n'abandi bavuga amwe mu marimbi yagiye yuzura agafungwa kubera ko kubona aho gushyingura bigoye harimo; irya Munyinya, Shyogwe na Kivumu riri ahantu habi cyane bakemeza ko mu gihe bito hari abazajya bashyingura mu ngo zabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n'uwari umuyobozi w'inama Njyanama y'aka karere, Shyaka Theobald bagiye babwira itangazamakuru ko ahari harateganyijwe hazibakwa Hotel ihuriweho n'uturere 3 twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi ku buso bwa hegitari 17 ndetse iyi Hotel ikaba yaratewe inkunga na Perezida wa Repuburika, Paul Kagame mu myaka ya 2003.

Nyuma yo kutagira irimbi rusange ry'Akarere, bishobora gutuma abaturage badafite ubushobozi bongera kuyoboka iyo gushyingura mu ngo mu rwego rwo kwirinda kubungana uwitabye Imana.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abaturage-bashobora-kongera-kuyoboka-iyo-gushyingura-mu-nsi-yurugo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)