Indirimbo yatumye Bruce Melodie avugwaho ubukwe igiye gusohoka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu bikorwa bye bya muzika, yari aherutse kuvugwaho inkuru kubera amafoto yagiye hanze yamugaragazaga yambaye imyambaro y'urwererane ari gusezerana n'umugore.

Gusa bamwe baje gutahura ko ayo mafoto ari amwe mu yagize amashuso y'indirimbo nshya ari gutegura.

Aya mafoto yari yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu byumweru bibiri bishize, yagaragazaga Bruce Melodie yambaye isuti y'urwererane ndetse n'umugenzi we mu gihe uri kubasezeranya ari Umuhanzi Ziggy 55 na we wakanyujijeho

Abinyujije kuri Twitter ye, Bruce Melodie yateguje abantu indirimbo igaragaramo ariya mafoto ko igiye kujya hanze.

Bruce Melodie yatangaje ko iyi ndirimbo yitwa Mutuale yakoranye n'umuhanzi Nel Ngabo, ati 'Mutuale ya Nel Ngabo afatanyije na Igitangaza [Bruce Melodie nk'uko akunze kwiyita] icyiza ni uko mwakwitegura.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Indirimbo-yatumye-Bruce-Melodie-avugwaho-ubukwe-igiye-gusohoka

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)