Umuyobozi mushya wa Rubavu arasabwa kwita ku mutekano no guteza imbere Umujyi wa Gisenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


Kambogo Ildephonse yahawe ikimenyetso cy
Kambogo Ildephonse yahawe ikimenyetso cy'Ingabo nk'ugomba kurinda umutekano

Habyarimana yasabye uwamusimbuye kwita ku mutekano kuko Akarere agiye kuyobora gahana imbibi n'umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahacumbitse abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda, yamusabye gukurikirana ibikorwa byadindiye mu Karere birimo isoko rya Gisenyi, gare ya Gisenyi, umushinga wo kubaka ibitaro bya Gisenyi hamwe no hutunganya umujyi wa Gisenyi bijyana no guha amazi abaturage.

Habyarimana wayoboye Akarere ka Rubavu kuva muri 2017 avuga ko Akarere ka Rubavu gafite abaturage bagomba kwitabwaho ndetse hari ubucuruzi bwambukiranya umupaka bugomba gutezwa imbere, ariko igisumba ibyo hari abaturage bagomba guhabwa serivisi nziza, amusaba gukurikirana ikibazo cy'abakozi bagomba gushyirwa mu myanya.

Ni imyanya myinshi ikeneye abakozi mu Karere ka Rubavu harimo iyo mu tugari, imirenge no ku Karere, hasimbuzwa abirukanywe.

Umuyobozi mushya w'Akarere ka Rubavu Kambogo yemeza ko ikibazo cy'abakozi badahagije ari kimwe mu byo agiye guheraho akemura.

Kambogo Ildephonse, yabitangaje nyuma y'ihererekanyabubasha aho yatangarije itangazamakuru ko kugira abakozi bahagije bizamufasha kwesa imihigo.

Yagize ati “Imbarutso yo gukora neza ukesa imihigo ni ukubanza kureba niba ufite abakozi bahagije, kureba ko abakozi bahagije mu myanya yose ni cyo cyihutirwa ibindi bizaza nyuma.”

Kambogo avuga ko bazanye intwaro zikomeye mu guteza imbere Akarere hatibagiranye abikorera mu mishinga migari.

Kimwe mu byo avuga ko azitaho ni ukujya inama no gukorana n'izindi nzego kugira ngo umuturage ahabwe serivisi nziza kandi akore yiteze imbere.




source : https://ift.tt/3CSp16P

Post a Comment

0 Comments