Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC ikomeje kwitegura imikino mpuzamahanga ndetse na shampiyona y'u Rwanda izakomeza mu mpera za tariki ya 18 Ugushyingo 2021, ku bw'iyo mikino iyi kipe yateguye gukina imikino ya gicuti izahura na Gasogi United ndetse na Gorilla FC.

Nyuma y'iminsi ine basubukuye imyitozo, ikipe y'ingabo z'igihugu irakina umukino wa mbere wa gicuti na Gasogi ku uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo saa y'ine (10h00) ku kibuga cya Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ndetse inacumbitse.

Nyuma y'uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Gorilla ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ari naho iyi kipe izakirira ikipe ya RS Berkane mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup.

Nk'uko byatangajwe, iyi kipe ya APR FC igiye gukina iyi mikino idafite rutahizamu Nshuti Innocent ndetse na Nsanzimfura Keddy bari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi bitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi.

Andi makuru ari mu ikipe ya APR FC ni uko rutahizamu wayo ndetse akaba na kapiteni Tuyisenge Jacques yatangiye imyitozo nyuma y'imvune yari afite, abandi barimo Kwitonda Alain , Manishimwe Djabel ndetse na Ruboneka Bosco hatangajwe ko aba bafite ibibazo by'uburwayi.

The post Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-rwego-rwo-kwitegura-umukino-wa-caf-confederation-cup-na-shampiyona-apr-fc-igiye-gukina-imikino-ibiri-ya-gicuti-na-gasogi-united-ndetse-na-gorilla-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rwego-rwo-kwitegura-umukino-wa-caf-confederation-cup-na-shampiyona-apr-fc-igiye-gukina-imikino-ibiri-ya-gicuti-na-gasogi-united-ndetse-na-gorilla-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)