Hongria yemereye u Rwanda inguzanyo ya Miliyoni 52 z'Amadorali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana na mugenzi we Péter Szijjártó nyuma yo gusinya ayo masezerano
Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana na mugenzi we Péter Szijjártó nyuma yo gusinya ayo masezerano

Amasezerano y'iyo nguzanyo yashyizweho umukono na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, ndetse na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi wa Hongria, Péter Szijjártó.

Nyuma yo gusinya ayo masezerano, Minisitiri Ndagijimana yatangaje ko iyo nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 0% mu gihe cy'imyaka 30, kwishyura bigatangira nyuma y'imyaka itandatu.

Avuga ko Umujyi wa Kigali n'uduce tuwukikije bikomeje kwaguka ku bwinshi ari na yo mpamvu amazi na yo akenewe cyane bityo ishoramari mu bikorwa remezo by'amazi rikaba ari ngombwa.

Ati “Umujyi wa Kigali n'uduce tuwukikije bikomeje kwaguka ku muvuduko mwinshi ari na yo mpamvu amazi akenewe na yo akomeje kwiyongera bityo bikaba bisaba kongera ishoramari mu bikorwa remezo by'amazi, isuku n'isukura. Ni yo mpamvu Guverinoma y'u Rwanda ishima iyi nkunga ya Hongria.”

Ni umushinga uzakorwa na WASAC, uruganda rwa Karenge rwagurwe, ubushobozi rwari rufite bwikube inshuro ebyiri ruve kuri M3 15,000 rugere kuri M3 36,000 ku munsi.

Muri aya masezerano bakaba bumvikanye ko imwe mu mirimo izakorwa na kompanyi zo muri Hongria zisanzwe zizobereye mu bikorwa byo gutunganya amazi.

Muri ubu bufatanye kandi ibigo by'ubucuruzi by'Abanyahongiriya n'Abanyarwanda bizahabwa miliyoni 46 kugira ngo birusheho kwagura ubucuruzi bwabyo.

Minisitiri Péter Szijjártó yavuze ko yubaha cyane uburyo u Rwanda rugenda rutera imbere kandi igihugu cye cyishimiye kugira uruhare muri iryo terambere.

Yavuze ko Hongria ari kimwe mu bihugu bifite ubukungu bufunguye ku Isi kandi banabizi ko basabwa guhatana cyane kugira ngo babashe kugera ku Isoko rya Afurika.

Yizeje ko uyu mushinga bateyemo inkunga uzaba ikitegererezo mu bigo by'ubucuruzi bya Hongria.

Ikindi ni uko ngo Banki yabo yashyizeho miliyoni 46 z'Amadorali ya Amerika mu rwego rwo gufasha ibigo by'ubucuruzi byo muri Hongria n'u Rwanda kwaguka no gukorana kuri iri soko.

Yagize ati “Twizeye ko uyu mushinga uzaba intangiriro nziza ibigo byo muri Hongria bigatangira gushora imari mu Rwanda.”

Minisitiri Vincent Biruta na we yakiriye mugenzi we Péter Szijjártó
Minisitiri Vincent Biruta na we yakiriye mugenzi we Péter Szijjártó

Minisitiri Szijjártó avuze kandi ko kugira ngo barusheho kongera umuvuduko mu by'ubucuruzi, mu ntangiriro z'umwaka utaha i Kigali hazafungurwa ibiro bihagarariye inyungu za Hongria mu Rwanda ariko by'umwihariko bigamije gushimangira ubutwererane mu by'ubukungu n'ubucuruzi.

Igihugu cya Hongria n'u Rwanda kandi barasinyana amasezerano y'ubufatanye agamije gufasha u Rwanda gukora inkingo ndetse n'andi ajyanye n'imikoreshereze y'ikirere (Air service Billateral Agreement) ndetse u Rwanda rukaza no kwakira inkunga y'inkingo za COVID-19 zisaga 300,000 zo mu bwoko bwa Sino Farm na AstraZeneca igihugu cya Hongria cyarugeneye.

Mu ruzinduko arimo mu Rwanda, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi wa Hongria yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane ziharuhukiye, ndetse abonana na mugenzi we w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.




source : https://ift.tt/2YzHua1
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)