MINALOC yatangiye guhugura Abayobozi bose batowe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo ku rwego rw'Intara/Umujyi wa Kigali hamwe n'Abayobora uturere, kuri ubu bari mu Kigo cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana, aho bazamara iminsi itandatu bahugurwa kuri gahunda za Leta hamwe no gufatanya n'inzego zikorera mu turere bazayobora.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko ibi bizafasha Abayobozi b'inzego z'ibanze batowe gutangira imirimo badahuzagurika, ndetse bigashimangira n'umuco wo gukorera hamwe no kumenya inshingano za buri wese.

Asobanura iby'iyi gahunda kuri Radio y'Igihugu, Minisitiri Gatabazi yagize ati "Dusaba Abayobozi gushyira hamwe nk'abayobozi, gushyira hamwe n'abatekinisiye, ndetse no gushyira hamwe n'abaturage, ku buryo uwashaka kubatatanya yaba ari we barwanya, ababohoye u Rwanda ni bwo buryo bakoresheje, ni cyo gituma Igihugu cyacu kikiriho".

Minisitiri Gatabazi avuga ko Abayobozi b
Minisitiri Gatabazi avuga ko Abayobozi b'inzego baherutse gutorwa bose bazahabwa amahugurwa yo kubamenyereza imirimo binjiyemo

Minisitiri Gatabazi avuga ko hari aho yabonye Abayobozi b'Akarere (Meya na Visi Meya) batumvikana ku buryo ngo ntawasuhuzaga mugenzi we, akibaza icyo Akarere kari kugeraho abantu babanye batyo bikamuyobera.

Ku bijyanye no kumenya inshingano, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu avuga ko aba bayobozi bari mu mahugurwa bazahura n'abo ku rwego rw'Igihugu ndetse n'ab'inzego zose zikorera mu Karere bagiye kuyobora, bose bagomba kubizeza imikoranire banabereka uko bakora.

Minisitiri Gatabazi avuga ko abarimo guhugurwa bazatozwa kumenya ko umuturage yemerewe kubaza Leta no kuyisaba icyo akeneye kandi akagihabwa, ariko na we akamenya gufata neza ibyo yagenewe kugira ngo bimufashe guhindura imibereho ye.

Iyi gahunda igamije kumenyereza abatowe (induction courses) ibijyanye n'ibyerekezo Leta yihaye, birimo Gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi (2018-2024).

MINALOC izahugurira abatowe kumenya inshingano binjiyemo mu gihe cy'imyaka itanu ihereye ku bayobozi b'Intara n'Uturere kugeza ku batorewe kuyobora imidugudu bose mu Gihugu.

Abayobozi b
Abayobozi b'Intara n'Umujyi wa Kigali hamwe na Minisitiri Gatabazi mu mpuzankano ya Polisi y'Igihugu aho bari mu mahugurwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana



source : https://ift.tt/3DO6gT3
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)