Abafana 15 bari ku mukino wa Rayon Sports na APR FC batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CP Kabera avuga ko abafashwe batarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 gusa ahubwo bakoze n'ibyaha.

Yavuze ko bafite amakuru ko hari abantu bahimba ubutumwa ko bikingije bakanipisha COVID-19 kugira ngo babone uko bitabira imikino, ibitaramo n'ibindi bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi, bityo ababiteganya bakaba bazabigiriramo ibibazo ndetse bakagezwa imbere y'amategeko.

Yasabye abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza aba yarashyizweho n'inzego zibishinzwe agamije kubafasha kuko abazajya bayarengaho bazajya babibazwa.

Ati “Kuri aba babihisemo barabibazwa, ku babiteganya bazabibazwa kandi bazafatwa, abantu turabagira inama yo kubivamo bakabireka.”

CP Kabera avuga ko guhimba ubutumwa bugufi, kubwitwaza kugira ngo ubone ibyo utari ukwiye kubona ari inyandiko mpimbano kubera ko ari umugambi uba wacuze.

Yabwiye Radio Rwanda ko bagiye kuvugana n'abo bakorana harebwe uko hakwifashishwa uburyo bw'ikoranabuhanga mu kugenzura ko ibyangombwa abantu berekana kuri sitade ari byo koko atari ibihimbano.




source : https://ift.tt/3l1Qv3S
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)