Mani Martin yasohoye indirimbo ya mbere kuri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo yise 'Ingirakamaro' yakunzwe. Asohora iyi ndirimbo ye nshya kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2021, yavuze ko yari amaze igihe yibese mu nganzo ku bw'impamvu zitandukanye.

Avuga ko yishimiye gusangiza abafana be n'abakunzi b'umuziki indirimbo ye yise 'Jelasi' iri kuri EP ye nshya yitegura gusohora yise 'Tunes of People (T.O.P).'

Mani Martin avuga ko afite icyizere cy'uko iyi ndirimbo ikora ku mitima ya benshi. Yabwiye INYARWANDA ko amaze igihe akora kuri Ep ye iriho indirimbo enye.

Avuga ko kugeza ubu ataramenya niba mu ndirimbo enye harimo iyo azakorana n'undi muhanzi. Uyu muhanzi yavuze ko EP ye yayise 'Tunes of People' kubera ko igihe kigeze kugira ngo asangize abandi ibyo yari amaze iminsi ahugiyemo.

Ati 'Hari hashize igihe numva ko nkeneye gufata umwanya wo kubana nanjye ubwanjye ndetse no kugira inganzo yanjye ifunguro rya roho yanjye ubwanjye.'

'Nafashe uwo mwanya rero kandi wambereye uw'agaciro gakomeye ariko igihe kirageze ngo nsangize n'abandi nk'uko nsanzwe mbigenza ni naho iryo zina rikomoka "Tunes of the people [T.O.P].'

Mani Martin ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat, RnB akanavangamo Gakondo yo mu Rwanda. Yabanjirije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomereza muri 'secular'.

Ni umwe mu bahanzi bakomeye bamaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye; yaririmbye mu birori n'ibitaramo bikomeye, yambuka n'imipaka.

Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element muri Country Records naho amashusho yatunganyijwe na Gerard Kingsley.


Mani Martin yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Jelasi' yakoreshejemo umunyamideli Rachel

Mani Martin yavuze ko yari amaze igihe yibese mu ngazo, ko igihe kigeze kugira ngo asangize abafana be n'abakunzi b'umuziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JELASI' YA MANI MARTIN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111619/mani-martin-yasohoye-indirimbo-ya-mbere-kuri-ep-video-111619.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)