Kigali: Babiri bakurikiranyweho gucuruza amavuta atemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bose baremera icyaha bakagisabira imbabazi bakavuga ko batazongera
Bose baremera icyaha bakagisabira imbabazi bakavuga ko batazongera

Ubwo berekwaga itangazamakuru ku wa kane tariki 18 Ugushyingo 2021, Nizeyimana yavuze ko muri Nyakanga muri uyu mwaka aribwo yatangiye gukora ubucuruzi bw'amavuta atemewe, akaba yarafatanywe ubwoko bugera ku icumi (10) bwiganjemo aya mukorogo, akaba yarayahabwaga n'abantu bayakura mu gihugu cya Repabulika iharanira Demokarasi ya Congo, andi akayahabwa n'abayakuraga mu gihugu cya Uganda.

Jean Damascene Nizeyimana wafashwe tariki 17 Ugushyingo 2021, avuga ko yacuruzaga amavuta yo mu bwoko bwa Movit hamwe n'andi ya Mukorogo yavaga muri Congo baje kumusaka barayamusangana gusa ngo yamenye ko bitemewe yaramaze kurangura.

Ati “Mukorogo nazihawe n'abadamu bavuye muri Congo ari mu gitondo bahita bagenda ntabwo twongeye kubonana, noneho ziriya Movit ni umuntu waje azimpa muri Taxi Voiture, amaze kuzimpa ahita agenda nta nimero ye nasigaranye, kubera ko yazimpaye mu kwa cyenda, mubwira ngo nzazicuruza ndeke kurangura izindi, bamfata rero ntarazimara, nabimenye ko bitemewe nararanguye izi mukorogo ni zo nari maranye igihe ariko ziriya Movit naziranguye vuba, ya nyungu ya 500 nafatagaho irankurura ituma ngwa mu cyaha nkaba mbisabira imbabazi”.

Jackson Twiyongere avuga ko yafashwe kuri uyu wa kane afatirwa mu isoko rya Kimisagara aho asanzwe akorera ubucuruzi afatanwa amavuta atemewe y'amoko agera muri atandatu.

Ati “Nari mbizi ko atemewe ariko mu rwego rwo gushakisha ubuzima rimwe na rimwe urakomeza ukayacuruza nyine kubera ko abantu baba bakomeza bayakubaza cyane. Ndimo ndicuza cyane kuko bigaragara ko ibintu bamfatanye birimo amafaranga menshi nashoyemo, iyo nyashora mu bindi wenda mba narungutse ndicuza rwose ni yo mpamvu ndimo kubisabira imbabazi”.

Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ashimira abaturage badahwema gufatanya n'inzego z'umutekano bagatangira amakuru ku gihe ku buryo byatuma aba bacuruzi bafatwa, ari na ho ahera aburira abakwirakwiza aya mavuta n'abayagura ko ibyo bakora ari icyaha.

Ati “Ibikorwa byo kurwanya aya mavuta bimaze igihe kandi ntibizigera bihagarara, turongera kwibutsa abacuruza aya mavuta ndetse n'abayabazanira ko bagomba kubireka mu rwego rwo kwirinda ibihano bizabafatirwa umunsi bafashwe”.

Jean Damascene Nizeyimana yafatanywe amavuta afite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda 787.000 mu gihe mugenzi we Jackson Twiyongeze ayo yafatanywe afite agaciro kangana na 366,300.

Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 266 rivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe ari byo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, cyangwa ibindi bikomoka ku bimera aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1), ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu (3.000.000), ariko atarenze Miliyoni eshanu (5.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.




source : https://ift.tt/3FrLhWK
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)