Uyu mwanditsi aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga inyandiko ziteguza ikiganiro kuvuga ku gitabo yise ‘Neither Tutsi, Nor Hutu, A Rwandan memoir,’ aho yitwara nka bamwe mu bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ishimwe yigaragaza nk’uri kuvuga ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko Umuryango Ibuka, Ishami rya Amerika, wamwamaganye ugaragaza ko Jenoside yifuza kugenda avugaho impande zose atanayemera uko iteye, nk’uko yemejwe n’Umwanzuro A/Res/74/273 w’Umuryango w’Abibumbye, wavuze ko ibyabaye mu Rwanda hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ari Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ishimwe agaragaza ko ibyabaye mu Rwanda muri icyo gihe, ari intambara isanzwe yahuje abaturage, Ibuka ikavuga ko “Ibi ari umugambi [wa Ishimwe] wo kugabanya ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyihakana, ibitekerezo asangiye n’abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ababashyigikiye.”
Ibuka kandi ishimangira ko Ishimwe yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba ishyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse yagiye yishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibuka igaragaza ko Ishimwe ari kwibanda ku bantu batazi amateka y’u Rwanda, akaba ari bo agezaho ubutumwa kuko aba afite amahirwe menshi ko babwemera.
Uyu Muryango wasabye Isomero rya ‘The Lewiston Public Library’ guhagarika ikiganiro ryateganyaga kwakiramo Ishimwe, mu rwego rwo kwirinda kumuha umwanya wo gukomeza gukwirakwiza ibinyoma kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
source : https://ift.tt/3kz8A94