Humble Jizzo n'umugore we bateranye imitoma m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa ybinyujije kuri konti ye ya instagram, Humble Jizzo yifashishije amashusho mato ariko akubiyemo byose yaranze umunsi w'ubukwe bwe maze yifuriza umugore we isabukuru nziza y'urushako rwabo. Yagize ati: ''Umugore n'umugabo kuva iburyo,... Isabukuru nziza rukundo rwanjye". Yakomeje abwira umugore we ati: ''Ujye ufata umwanya wishimire agahe kose ugirana n'umuryango kuko iyo saha, uwo munsi, icyo cyumweru, uko kwezi n'umwaka nibihita ntibizagaruka.''

Humble Jizzo asomana n'umugabo we

Ku rundi ruhande ariko umugore we Amy Blauman nawe yifashishije amafoto y'ibihe bitandukanye bitazibagirana mu bukwe bwabo yo ku munsi w'ubukwe maze yandika yifuriza isabukuru nziza y'urushako umugabo we Manzi James. Ati''Umunsi mwiza w'urushako rwacu mugabo mwiza.''

Ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ahitaruye Umujyi wa Rubavu niho habereye ibirori bibereye ijisho byo gusaba, gukwa no gusezerana imbere y'Imana hagati ya Manzi James [Humble Jizzo] n'umugore we Amy Blauman bari bamaranye imyaka igera kuri itanu bakundana.

Ubu bukwe bwatashwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo abahanzi ndetse n'abandi bantu bafite aho bahuriye n'imyidagaduro yo mu Rwanda, Cinema ndetse n'inshutiz'imyiryango yombi za hafi. Ubu bukwe bwagaragayemo udushya twinshi aho buri musore wese wari wambariye Humble Jizzo yari yahawe umunyamahanga bari kumwe  dore ko buri umwe wese yabonaga ko ibirori byabo byari biryoheye ijisho.

Humble Jizzo n'imfura ye

Ikindi ubu bukwe bwaranzwe no gusomana hagati ya Humble Jizzo na Amy Blauman aho buri gikorwa cyose basabwaga gukora bahitaga basomana mu rwego rwo kwerekana ko bakundana bizira uburyarya.

Ibi kandi byahamijwe na Humble Jizzo ubwo yandikaga ubutumwa abicishije kuri konte ye ya Instagram akavuga ko yamusomaga mu kumwereka akari ku mutima we. Humble Jizzo na Amy Blauman bizihiza imyaka itatu bamaze babana nk'umugore n'umugabo babonyemo umugisha w'umwana w'umukobwa witwa Ariela Manzi.

Mbere y'uko Humble Jizzo na Amy Blauman bakora ubukwe yafashe umwanzuro wo kujyana n'uyu munyamerikakazi kumwereka abavandimwe n'inshuti n'imiryango ku ivuko rye mu Karere ka Nyagatare.

Humble Jizzo n'umugore we

Umugore wa Humble Jizzo n'abamwambariye

Humble Jizzo akatana umutsima n'umugore we

Nizzo babana muri Urban Boys ari mu bamwambariye 

Riderman mu bambariye Humble Jizzo

Humble Jizzo n'umugore we hamwe n'imfura yabo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111864/humble-jizzo-numugore-we-bateranye-imitoma-mu-kwizihiza-imyaka-3-bamaze-barushinze-amafoto-111864.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)