Perezida Kagame i Kinshasa yishimiye inama irwanya ihohoterwa ariko inubaka amahoro mu Karere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi mu nama yiga ku myitwarire y
Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi mu nama yiga ku myitwarire y'abagabo irwanya guhohotera abagore n'abakobwa

Ni inama yari yatumiwemo na mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi ikaba yigaga ku ruhare rw'abagabo mu guteza imbere imyitwarire idahohotera abagore n'abakobwa.

Ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021 nibwo Perezida Kagame yageze i Kinshasa yakirwa na Tshisekedi mu biro bye (Palais de la Nation), hari haje n'abandi bakuru b'Ibihugu bya Afurika y'Iburengerazuba.

Perezida Kagame yashimiye Tshisekedi kubera ubutumire yamwoherereje amusaba kwifatanya na we muri iyo nama, avuga ko ari ingirakamaro mu kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n'abakobwa.

Yagize ati “(Inama) irashimangira ko uruhare rw'abagabo mu guhohotera abagore n'abakobwa rwacika burundu. Afurika igomba kubigiramo uruhare”.

Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yakomeje avuga ko ubutumire bwa mugenzi we wa Congo(RDC) buje mu gihe gikwiriye cyo kuvugurura ubushuti n'ubufatanye bw'ibihugu by'ibivandimwe (u Rwanda na RDC).

Perezida Kagame avuga ko ibiganiro yagiranye na Tshisekedi ari ingenzi cyane mu bijyanye n'amahoro n'iterambere, bidafitiye inyungu ibihugu byombi gusa ahubwo byungukira Akarere no hanze yako muri rusange.

I Kinshasa kandi Perezida Kagame yahahuriye na bagenzi be barimo Perezida wa Togo Fauré E Gnassingbé, Nana Akufo-Ado wa Ghana, Macky Sall wa Senegal na Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Congo(Brazaville).




source : https://ift.tt/3nQt6UA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)