Afite imyaka 50 ariko agaragara nk'inkumi! By... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku bakurikirana imyidagaduro mpuzamahanga cyane cyane iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kenshi bumva cyangwa babona izina Jada Pinkett Smith rikunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mugore wahogoje benshi barimo nyakwigendera 2 Pac ni umuhanzikazi wabiretse akayoboka gukina filime bikamuhira aribyo byamugize icyamamare ku rwego mpuzamahanga.Kuri ubu Jada Pinkett Smith ari mu bagore bagkuze muri Hollywood gusa bagifite itoto nk'iryi nkumi.


Jada Pinkett Smith ni muntu ki?

Amazina ye yahawe n'ababyeyi ni Jada Koren Pinkett yongeyeho Smith nyuma yaho akoreye ubukwe n'ikirangirire Will Smith. Jada yavukiye mu mujyi wa Baltimore mu gace ka Marlyland ho muri leta zunze ubumwe za Amerika.Yavutse ku itariki 18/09/1971 aho yavukiye mu muryango uciriritse w'abana 2 gusa.Mama we witwa Adrienne Banfield Jones yari umuganga naho Se witwa Marion Martin Banfield yari afite inzu y'isomero(Library).

Mu buzima Jada Pinkett yakuriyemo bwamuhaye amahirwe yo kujya kwiga mu mashuri akomeye kuko ababyeyi be bari bafite ubushobozi,amashuri ye yisumbuye yayigiye mu ishuri rya Baltimore School of Arts ryigishaga ibijyanye n'ubugeni no gukina filime.Kuri iri shuri niho yahuriye n'icyamamare mu njyana ya Rap 2Pac Shakur gusa iki gihe ntiyari yagatangiye gukora umuziki. Nyuma yaho yaje kujya kwiga muri kaminuza ya North Carolina University of the Arts akomeza kwiga ibijyanye no gukina filime. Muri iki gihe cyose yakomeje kuba inshuti ya hafi na 2 Pac ndetse nyuma yaho batangira gukundana.

Ni iki cyatumye Jada Pinkett yamamara?


Mu mwaka wi 1990 Jada Pinkett yakinnye filime ya mbere yitwa True Colors bituma abantu batangira kumumenya aza gutizwa umurindi n'ikinyamakuru The New York Times cyakoze inkuru ivuga ko Jada Pinkett ariwe hazaza h'abiraburakazi muri Hollywood bituma akomeza kumenyekana. Kuva iki gihe Jada Pinkett yahise atangira kujya akina muri filime nyishi zakunzwe zirimo A Different World, Jason Lyric, Demon Knight, Set It Off yamuhesheje ibikombe bigera kuri 6 hamwe n'izindi nyinshi.

Kugeza ubu Jada Pinkett amaze gukina muri filime 64 kuva yatangira uyu mwuga, yanahawe ibihembo 23 birimo ibya MTV Movie Awards bigera kuri 4, NAACP Image Awards bigera kuri 3, Daytime Emmy Awards, People's Choice Awards n'ibindi bihembo bitandukanye yatsindiye byarushijeho kumugira ikirangirirekazi.

Urukundo rwe na 2 Pac Shakur


Akenshi iyo havuzwe izina Jada Pinkett abenshi bahita batekereza nyakwigendera 2 Pac Shakur ufatwa nk'umwami w'injyana ya Rap/Hip Hop.Umubano waba bombi watangiye cyera bakiri bato ubwo biganaga mu mashuri yisumbuye,ibyatangiye ari umubano w'inshuti zisanzwe uhinduka urukundo. Batangiye gukundana byimbitse kuva mu mwaka wi 1988 kugeza muwi 1992. Umuvugo wa mbere hamwe n'indirimbo ya mbere Tupac yakoze byose byavugaga ku mubano we na Jada nk'uko byagaragajwe muri filime ivuga ku buzima bwa Tupac yitwa All Eyes On Me yasohotse  muri 2016.

Urukundo rwabo rwaramamaye cyane dore ko aba bombi bakundaga guhorana badasigana ndetse ni kenshi umuraperi Tupac Shakur yavuze ko ntamukobwa uzigera amurutira Jada Pinkett nyuma yaho batandukanye. Uko iminsi yagiye ishira niko bombi bagiye batwarwa n'akazi kabo katumaga batabona umwanya wo guhura nka mbere bituma bahagarika urukundo rwabo nk'uko Jada Pinkett yabitangarije ikinyamakuru Vogue Magazine ashimangira ko nta kintu bapfuye ahubwo ari icyemezo bombi bafashe nyuma yo kubona ko inzira zabo zitandukanye.


Nyuma yaho Tupac na Jada batandukaniye bakomeje kuba inshuti za hafi dore ko n'ubusanzwe bari inshuti kuva mu bwana bwabo. Mu 1994 Jada Pinkett yatangiye gukundana n'umukinnyi wa filime akaba n'umuraperi Will Smith, urukundo rwaba bombi rwarakomeye nubwo byavugwaga ko Jada yaba agikundana na 2 Pac mu ibanga gusa ibi 2 Pac yabinyomoje kuri televiziyo ya CBS ubwo yavugaga ko yishimiye kubona Jada akundana na Will ndetse ko abifuriza ibyiza.


Muwi 1996 ubwo Tupac Shakur yitabaga imana arashwe byasigiye agahinda gakomeye Jada Pinkett Smith nkuko yabitangaje mu kiganiro Red Table Talk akorana na nyina hamwe n'umukobwa we Willow Smith aho yavuze ko ikintu cyamugoye kucyakira mu buzima ari urupfu rwa Tupac. Kugeza nubu uyu mugore akunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga imivugo Tupac yasize amwandikiye ndetse yaniyanditseho mu mugongo we amakambo yamamaye Tupac yavuze agira ati: ''Only God Can Judge Me''. Ibi byatumye abantu benshi bavuga ko uyu mugore yaba agikunda Tupac nyuma y'imyaka yose ishize yitabye Imana.

Urukundo rwe na Will Smith


Jada Pinkett na Will Smith batangiye gukundana mu mwaka wa 1994 nyuma yo guhurira muri filime Fresh Prince of Bel-Air yagize Will Smith icyamamare. Aba bombi kuva ubwo batangiye gukundana karahava kugeza muwi 1998 ubwo basezeranaga kubana akaramata. Nyuma yo gukora ubukwe Jada na Will babyaranye abana 2 umuhungu witwa Jaden Smith n'umukobwa witwa Willow Smith. Nyuma yo kubyara aba bana biyemeje kutazongera kubyara nk'uko Will Smith yabyivugiye ko icyifuzo cyabo cyari ukubyara abana 2 gusa.


Uko imyaka yagiye ishira umubano wa Jada na Will wagiye uvugwaho byinshi cyane cyane byavugwaga ko aba bombi baba bafitanye umubano utangaje aho buri wese yari yemerewe kuryamana nuwo ashaka ku ruhande,uyu mubano abenshi bawita 'Open Marriage' mu ndimi za mahanga. N'ubwo abantu bagiye babibashinja Will na Jada babihakanye bivuye inyuma bemeza ko ibibavugwaho ari ibihuha.


Nubwo kandi umubano wabo wasaga nk'aho ukomeye siko byari bimeze dore ko muri 2016 Jada na Will bashatse guhana gatanya nyuma bakiyunga bagasubirana gatanya itaraba nkuko babyiitangarije. Kugeza ubu aba bombi babanye neza n'ubwo umubano wabo wagiye uhura n'ibibazo cyanen cyane nk'ikibazo cy'umuhanzi August Alsina waryamanye na Jada Pinkett Smith.

Umubano wihariye wa Jada Pinkett Smith na August Alsina


Umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya R&B August Alsina watangiye kumenyekana mu mwaka wa 2013 ubwo yasohoraha album ye ya 2 yise Downtown:Life Under the Gun yatumye akundwa cyane. Uyu musore w'imyaka 29 kugeza ubu yatangiye kugirana umubano udasanzwe na Jada mu mwaka wa 2015. Iki gihe Will na Jada ntabwo bari babanye neza maze Jada ahitamo gutangira umubano w'ibanga na August wari usanzwe ari inshuti y'umuryango wabo.


Umubano wa Jada na August watangiwe gukemengwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo aba bombi bari bakunze kugaragara bari kumwe barya ubuzima gusa Jada akavuga ko afata August nk'umuhungu we. Ukuri ku mubano wabo kwaje kujya ahabona mu mwaka wa 2020 ubwo August Alsina yatangazaga ko yakundanaga na Jada Pinkett Smith ubwo yabazwaga niba yarigeze aryamana na Jada ahubwo agasubizako atabyita kuryamana cyangwa guca inyuma Will Smith kuko bombi barakundanaga.


August Alsina akimara gutangaza ibi byaravuzwe cyane hirya no hino bamwe bavuga ko uyu muhanzi yabeshye Jada kugirango akunde avugwe cyane nyamara yahamijwe na Jada Pinkett ndetse n'umugabo we Will Smith. Mu kiganiro Red Table Talk cyahuje Wii n'umugore we basobanuye ko ibyo August yatangaje aribyo gusa Jada ahakana ko icyari hagati yabo atari urukundo. Mu magambo ye yagize ati: ''Yego njye na August twari dufitanye umubano wihariye ubwo njye na Will tutari tubanye neza.Twararyamanaga ariko ntitwakundanaga twahuzwaga n'imibonano gusa''.


Nyuma yaho Jada agereranije umubano we na August nk'icyitwa Entanglement byatumye August Alsina ahita akora indirimbo yise Entanglement afatanije n'umuraperi Rick Ross aho avuga byinshi byaranze umubano wihariye yagiranye na Jada Pinkett uri mu kigero nkicya nyina umubyara.


Kuba Jada Pinkett Smith yaraciye inyuma Will Smith akaryamana n'umuhungu abyaye ntibyatumye aba bombi batandukana dore ko Will Smith yitangarije ko yababariye umugore we.Kugeza ubu Will na Jada baracyarikumwe nyuma yibyo banyuzemo.Jada Pinkett Smith ufite imyaka 50 y'amavuko aracyagaragara nk'inkumi y'imyaka 25 ndetse ari ku rutonde rw'ibyamamarekazi bifite uburanga bukurura benshi.


Src:www.voguemagazine.com,www.ellemagazine.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111865/afite-imyaka-50-ariko-agaragara-nkinkumi-byinshi-kuri-jada-pinkett-smith-wakundanye-na-2-p-111865.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)