Diane wamamaye muri Healing Worship Team na T... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazi Diane cyane rimwe na rimwe kurusha n'amatsinda anyuranye yagiye aririmbamo akanayabera umutoza w'abaririmbyi mu bihe bitandukanye, kuri ubu akaba yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  aho agiye gutura.

Mbere yo gufata urugendo abagize True Promise Ministries na Healing Worship Team bafashe umwanya wo kumwifuriza ishya n'ihirwe aho agiye, bamushima itafari rikomeye yashyize ku murimo w'Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

True Promises bagize bati:'Twifurije umuririmbyi wacu n'umutoza w'abaririmbyi Diane urugendo rwiza rwo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanze umugabo we Mpore Eric. Safe Flight ️ Diane. Ubutwari bwawe buzahoreho Iteka ryose kandi Uwiteka akomeze kugukoresha icyo yaguhamagariye. Turagukunda cyanee 🙏 ️.' 

Healing Worship Team yanditse ku rukuta rwayo rwa Instagram ko Diane yababereye umugisha, bamwifuriza urugendo rwiza. Bati "Urugendo rwiza Diane Zebedayo, watubereye umugisha mu buryo tutabona uko tubisobanura, Uwiteka akwiture ibirenze ibyo wakoze. Turagukunda kandi tuzagukumbura".

Diane yatangiye kuririmba cyera cyane abana na nyina dore ko se yitabye Imana akiri muto. Â Ageze mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2009, Diane ni umwe mu bantu bane batangije True Promise Ministries yaje gukomeza kugenda yaguka mu murimo ubwo yigaga muri Kaminuza bifata indi ntera atangira kumenyekana mu bantu benshi. 

Mu mwaka wa 2017 ni bwo yasezeranye kubana akaramata n'umugabo we Mpore Eric bafitanye umwana umwe w'umukobwa. Umugabo we atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari nawe Diane yasanze ngo bakomeze kubaka urukundo n'urugo Imana yabahaye.

Diane yasanze umugabo we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Zebedayo Famiy y'abo mu muryango wa Diane bamwifurije ishya n'ihirwe

Diane n'imfura ye berekeje muri Amerika



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111627/diane-wamamaye-muri-healing-worship-team-na-true-promises-yagiye-gutura-muri-amerika-amafo-111627.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)