Amateka y'umuhanzi Buhigiro Jacques waririmbye ‘Yuda' nyuma yo gupfusha umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buhigiro Jacques ni we uvura abakinnyi b'amakipe y'igihugu mu mikino itandukanye (Football, Volleyball, Basketball, Taekwondo, Karate…) umwuga amazemo imyaka 51 ubariyemo n'iyo yakoze muri Congo Kinshasa no mu Burundi, akaba ndetse n'umwe mu bashinze ikigo cyita ku bana bafite ubumuga i Gitega mu Burundi.

Usibye kuba ari impuguke mu buvuzi bw'ingingo zimugaye akaba n'umuhanzi, Buhigiro Jacques yigeze no gukina kuri ruhago ahagana mu 1960, ndetse akemeza ko ari we munyezamu wa mbere w'ikipe ya Rayons Sports.

Bikurikire mu kiganiro yigeze kugirana na Kigali Today muri Gicurasi 2021:

Indirimbo ye yise ‘Urwabitoki' (ivuga ku bibi by'urwagwa), yayihimbye akora mu kigo cyita ku bafite ubumuga cya Gatagara ku ngoma ya Grégoire Kayibanda ahagana mu 1960, ariko abayobozi baketse ko yashakaga kunnyega Kayibanda ngo wakundaga urwagwa cyane, maze bamutegeka kutazongera kuyicuranga ukundi.

Kuva icyo gihe Buhigiro yagabanyije gucurangira mu ruhame kugeza mu 1973, ahita ajya i Burundi avayo yerekeza muri Congo agaruka mu Rwanda mu 1996 mu kazi ko kugorora ingingo zimugaye kuri Stade Amahoro kugeza na n'ubu.

Indirimbo za Buhigiro Jacques ahanini zibandaga ku buzima bwe bwite, urugero nk'iyitwa ‘Yuda Isikariyoti' (si wowe wagambanye), yayihimbye amaze kubura umwana we w'imyaka itatu (3) wapfuye atarwaye, abantu bagakeka ko iyo ndirimbo yashakaga kuvugamo ko atakemera Imana kubera agahinda.

Amateka yose ya Buhigiro Jacques, urayasanga muri iki kiganiro ‘Nyiringanzo' we ubwe yagiranye na KT Radio:




source : https://ift.tt/314wdjb
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)