Umunyarwenya Taikun Ndahiro yinjiye mu itanga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yamenyekanye muri 'video' ze zitandukanye harimo iyo avuga kuri Covid-19 ari mu isanduku, akavuga ko n'ubwo yapfuye ahangayikishijwe na Coronavirus. Muri iyo 'Video' avugamo ko yapfuye yambaye ikabutura ya Eric.

Taikun yanateye urwenya ku kuntu umusirikare atereta n'ukuntu Pasiteri atereta.

Kuri Radio/Tv10, Taikun azajya akora ibiganiro byibanda ku myidagaduro cyane cyane agaruka ku makuru yo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, ndetse azajya akora n'ibiganiro by'urwenya, bizajya bitambuka kuri Radio/Tv10 mu bihe bitandukanye.

Yabwiye INYARWANDA ko yatangiye urugendo rw'itangazamakuru nyuma y'igihe abiharanira, ashaka kugera ku nzozi ze. Ati 'Ninjiye mu itangazamakuru kuko nabyize. Ikindi, ninjiyemo kuko nararikundaga kuva cyera. Nishimiye kuba muri Radio/Tv10.'

Uyu musore wavutse mu 2001, avuga ko yatangiye gukora urwenya mu 2015 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye, ari nabwo yiyemezaga gukomeza impano ye.

Taikun avuka mu muryango w'abana batanu, ni ubuheta. Aherutse gusoza amasomo ye ya Kaminuza muri Tanzania, aho yize ibijyanye n'itangazamakuru. Uyu musore yivuga nk'umuntu 'ukunda kugira uruhare mu byishimo by'abantu'.

Uyu musore yize amashuri abanza mu karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba, akomeza ayisumbuye mu karere ka Ngoma n'ubundi, ahereye ku ishuri ryitwa ASPEK nyuma yimukira ku ishuri rizwi nka 'Les Hillondere' mu mwaka we wa kabiri.

Nyuma yaje kuhava ajya kwiga muri Agape mu mwaka wa gatatu, arangije atangira umwaka wa kane mu karere ka Kayonza ahazwi nka Nyamirama ari naho yarangirije amashuri ye yisumbuye.

Amashuri ye ya kaminuza yahise ajya kuyiga mu gihugu cya Tanzania ahitwa Saint Augustine University of Tanzania iherereye mu Mujyi wa Mwanza.

Taikun uri gukina muri filime yitwa 'Ndahiro na nyina' yahawe ikaze mu muryango mugari wa Radio/Tv10 

Taikun yavuze ko yakuze akunda itangazamakuru binatuma ari byo yize muri Kaminuza

KANDA HANO UREBE FILIME TAIKUN NDAHIRO ARI GUKINAMO MURI IKI GIHE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110074/umunyarwenya-taikun-ndahiro-yinjiye-mu-itangazamakuru-110074.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)