APR FC muri Tanzania? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC ikomeje imyiteguro y'imikino ya CAF Champions League aho igeze mu ijonjora rya Kabiri, ndetse igomba guhura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko iyi kipe ifite ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka, igomba kwerekeza muri Tanzania mu mikino ya gicuti n'amakipe yaho. Mu makipe APR FC izahura nayo, harimo ikipe ya Simba nayo iri muri iyi mikino, Yanga African, ndetse na Azam FC.


APR FC yasezereye Mogadishu City Club mu kiciro kibanza 

Kugeza ubu, APR FC imaze icyumweru isubukuye imyitozo n'ubwo ibura bamwe mu bakinnyi bayo bari mu ikipe y'igihugu, barimo Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques, Omborenga Fitina na Mugunga Yves. Ndetse mu gihe iyi kipe yakerekeza muri Tanzania itazatwara bano bakinnyi.

APR FC izabanza kwakira Etoile du Sahel  hano i Kigali Tariki 15 Ukwakira, hanyuma umukino wo kwishyura ube tariki 22 uku kwezi k'Ukwakira ubere muri Tunisia.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110073/apr-fc-muri-tanzania-110073.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)