Hatangajwe gahunda yingendo zo gusubira ku i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashingiwe ku ngengabihe y'amasomo y'umwaka w'amashuri wa 2021/2022 yatangajwe na Minisiteri y'Uburezi, hateganyijwe ko abanyeshuri bo mu mashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyingiro yo kuva ku rwego rwa mbere (1) kugeza ku rwego rwa gatanu (5) bazatangira amasomo yabo ku wa 11 Ukwakira 2021.

Mu gihe igihe cyo gutangira kw'amashuri cyegereje, kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, NESA yagaragaje uko ingendo zo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga bacumbikiwe iteye ku buryo bukurikira:

Ku wa kane tariki 07 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biri mu Turere dukurikira:

Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; Muhanga, Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo, Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, Rusizi mu Ntara y'Uburengerazuba na Gasabo na Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba.

Ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biri mu Turere dukurikira:

Huye, Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo; Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru, Ngororero na Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba.

Ku wa Gatandtau tariki 09 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biri mu Turere dukurikira:

Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo, Gicumbi na Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Ntara y'Uburengerazuba. Ngoma, Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba.

Ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biri mu Turere dukurikira:

Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo; Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, Rubavu na Nyamasheke mu Ntara y'Uburengerazuba, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba.

Muri iri tangazo, NASA isaba ababyeyi kubahiriza ingengabihe y'ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku ishuri butarira.

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y'urugendo azabageza ku ishuri, ndetse n'amafaranga azabagarura mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere.

Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka, no gukurikirana uko bakirwa mu bigo by'amashuri.

Mu rwego rwo kunoza neza iyi gahunda, abanyeshuri ntibafatira imodoka muri gare rusange, ahubwo bazifatira aho bateganyirijwe.

Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihe cy'ingendo ndetse bamaze no kugera ku mashuri.

Itangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, rivuga ko 'Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ingendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n'abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara bazafatira imodoka kuri stade ya Kigali i Nyamirambo zibajyana ku mashuri bigaho. 

Itangazo ku ngendo z'abanyeshuri biga bacumbikirwa igihe bazaba basubira ku mashuri.



NESA yatangaje uko ingendo zo gusubira ku ishuri ku biga bacumbikirwa zizakurikirana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110076/hatangajwe-gahunda-yingendo-zo-gusubira-ku-ishuri-ku-biga-bacumbikirwa-110076.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)