Sena ifite impungenge ku mitwe ya politiki itarashyiraho urwego rugenzura umutungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibintu bavuga ko bishobora kuba icyuho cy’imikoreshereze mibi y’umutungo, nyamara biteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga imitwe ya politiki mu Rwanda.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo Inteko Rusange ya Sena yemezaga raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku kugenzura imikorere y’inzego z’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, raporo yagaragaje ko imitwe ya politiki ikora mu bwisanzure, kandi ko ishyirwaho ry’inzego zayo rishingira ku mategeko no ku cyerekezo cya buri mutwe.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki muri sena ari na yo yakoze iryo genzura, Dushimimana Lambert, yavuze ko imitwe ya politiki myinshi basanze nta buryo bwiza yashyizeho bugenzura imikoreshereze y’umutungo.

Ati “Iyi mitwe ya politiki nubwo nta rwego ifite yatugaragarije ko ifite ubundi buryo yari yarashyizeho bwo kugenzura uwo mutungo kuko uru rwego rwari rutarasabwa n’itegeko. Ugasanga hari imitwe ya politiki yashyizeho nka Komisiyo ishinzwe ubukungu, akaba ari na yo igenzura umutungo cyangwa se ugasanga hari ishyiraho na Komite ngenzuzi ikayishyiraho mbere y’uko batanga raporo ku Umuvunyi bamara kuyitanga iyo komite bakayikuraho.”

Dushimimana yavuze ko kandi akenshi izo komite ziba zikorana n Kaomite nyobozi, ku buryo ubwigenge bwazo bukemangwa.

Komisiyo yatangaje ko zimwe mu mpamvu imitwe ya Politiki yagiye itanga zatumye badashyiraho urwego rugenzura umutungo, harimo n’icyorezo cya Covid-19.

Ibyo abasenateri babiteye utwatsi bavuga ko nta shingiro kuko Covid-19 yadutse hashize umwaka urenga itegeko rigiyeho.

Basabye ko harebwa umwanzuro wihuse watuma izo nzego zigenzura umutungo mu mitwe ya politiki zijyaho mu buryo bwihuse kandi zigakora mu bwisanzure.

Nubwo imitwe ya politiki myinshi nta nzego zigenzura imikoreshereze y’umutungo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) n’Urwego rw’Umuvunyi bavuga ko nta mikoreshereze mibi y’imari iragaragara mu mitwe ya politiki yemewe.

Sena yasabye ko imitwe ya politiki ishyiraho mu maguru mashya inzego zishinzwe ubugenzuzi ku mikoreshereze y'imari



source : https://ift.tt/3mxsRMe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)