Karongi: Abarimu bijejwe gushyirirwaho isoko ryihariye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy’isoko ryihariye rya mwarimu cyakunze kugarukwaho inshuro nyinshi, aho bamwe mu barimu bakunze kuvuga ko amafaranga bahembwa adahagije bityo bakwiye kugira isoko ryihariye rishobora kubafasha kubona ibyo bakeneye ku giciro gito.

Iki kibazo cyanagarutsweho ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihijwe mu Karere ka Karongi, aho Umuyobozi w’ako Karere, Mukarutesi Vestine, yavuze ko kiri kuvugutirwa umuti.

Yagize ati “Icyifuzo mwatanze cyo kuba mwagira ihahiro; iki kibazo ndumva kiri mu nzira zo gukemuka, nkunze kubikurikirana cyane, nzi ko hari n’abantu rwose bamaze no gufata inzu zo gushyiramo ihahiro.”

Uyu muyobozi yatanze ingero, avuga ko uduce nka “Bwishyura, Rubengera n’ahandi hari hasuwe muri Gasenyi ubanza hari ibyari bitaraboneka neza, ariko haramutse habonetse nibura ayo uko ari atatu mwaba mwifashisha ayo noneho bakazagenda bayongera, ariko gahunda ihari ni uko no mu yindi mirenge bazagenda bagurirayo [ayo masoko], ariko bakaba batangiriye aho uko ari hatatu.”

Aya masoko aramutse atangiye gukora, yaba ari indi ntambwe itewe mu guteza imbere ubuzima bwa mwarimu, na cyane ko yaza yiyongera kuri Koperative Umwalimu SACCO igira uruhare mu kuzamura ubuzima bw’abarimu.

Nk’ubu mu Karere ka Karongi, habarurwa ko abarimu 80% bafite inzu zabo batuyemo, zubatswe ahanini ku nguzanyo bahawe n’iyi Koperative.

Nyampundu Taussi uhagarariye abarimu bo mu Karere ka Karongi, yavuze ko hari byinshi bishimira bagezeho nk’abarimu.

Yagize ati “Twiteje imbere mu buryo bugaragara, nk’aho abarimu bagera kuri 80% dufite amacumbi dutuyemo tudakodesha. Dufite n’ibyo dukora mu ishoramari riciriritse, aho bamwe na bamwe muri twe bafite ibikorwa by’indashyikirwa mu bucuruzi, ubworozi, ubuhinzi n’ibindi bitandukanye.”

Muri aka Karere kandi hanahembwe abarimu b’indashyikirwa, barimo Nyirahabimana Rachel, wigisha mu ishuri rya GS Gitesi, wabaye indashyikirwa ku rwego rw’Akarere.

Mu gihe cya gahunda ya Guma mu Rugo, uyu mwarimu yakoze itsinda kuri whatsapp akajya arinyuzaho amasomo akigisha abana atari kumwe na bo. Abadafite telefoni, yabahamagaraga nyuma kuri telefoni z’ababyeyi babo akabigisha.

Uretse kwigisha, uyu mwarimu anafite ibindi bikorwa byamufashije mu iterambere, aho yasobanuye ko yafashijwe na Umwalimu SACCO mu kazamura ubuzima bwe.

Yagize ati “Ukuntu niteje imbere, nagiye muri Koperative Umwalimu SACCO mfatamo inguzanyo. Mbere nabaga mu nzu nkodesha, ari ubu ndubatse mfite inzu, ni ibintu nishimira kuko ndi umubyeyi w’abana batatu, njye n’umuryango wanjye tuyituyemo kandi turanyuzwe.”

Nyirahabimana avuga ko yaguze amasambu, aho iyo yagiye ku kazi asiga abakozi mu murima bamuhingira, akabahemba. Ikindi avuga ko yitejeho imbere ni uko ari kwiga kaminuza yirihira.

Mu bindi bibazo abarimu bagaragaje ko bikibangamiye ireme ry’uburezi, harimo kuba ku bigo bimwe na bimwe hataragera umuriro w’amashanyarazi.

Mukarutesi Vestine yavuze ko nk’Akarere iki kibazo bakizi kandi kiri kuvugutirwa umuti n’inzego zose z’igihugu.

Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihirijwe ku rwego rw’uturere, abarimu babaye indashyikirwa bahembwa ibihembo birimo mudasobwa na tablets.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine



source : https://ift.tt/3uLy4E4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)