Ruti Jol yasohoye indirimbo nshya mu gihe ag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa 'Kwa Music', iyi yabaye indirimbo ya kane asohoye kuva yatangira gutunganya Album ye.

Iri mu rurimi rw'Igifaransa n'Ikinyarwanda. Ni indirimbo avuga ko iri mu murongo w'izindi ndirimbo ziri kuri iyi Album zizumvikanisha umwihariko we mu muziki.

Ruti Joël yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo ziri kuri Album ye zumvikanisha umwihariko we mu muziki, ariko avanze n'injyana nyamahanga.

Uyu muhanzi avuga ko kugeza ubu amaze gutunganya hafi 70% bya Album ye, bityo bidatinze azayisohora vuba.

Ruti yavuze ko iyi ndirimbo y'urukundo yise 'Ouh Lala' ari igitekerezo yagize nk'umuhanzi, yandika ataka umukobwa.

Ati 'Ouh Lala ni indirimbo yo kunezerwa, ndanezerwe. Ariko akaba nko gukomeza umwihariko wanjye. Ngerageza gusanisha umuco wacu n'izindi njyana, kugira ngo u Rwanda rubashe kugira umwihariko warwo.'

Kugeza ubu, indirimbo ziri kuri Album ye zimaze gukorwa na Producer X on the Beat ndetse na Producer Madebeats.

Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Masamba Intore na Jules Sentore, bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group na Ibihame Cultural Troupe, anywana n'umuco kuva ubwo.

Muri Gashyantare 2019, yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igishwahili. Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group, byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza; mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba, ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

Ruti Joël yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ouh Lala' 

Ruti Joël yavuze ko ageze kuri 70% ategura Album ye nshya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OUH LALA' YA RUTI JOEL

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110512/ruti-joel-yasohoye-indirimbo-nshya-mu-gihe-ageze-kuri-70-ategura-album-video-110512.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)