Dorinema Queen yambuwe ikamba muri Miss Globa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, Embrace Africa itegura Miss Global Beauty Rwanda 2021, yasohoye itangazo rivuga ko yafashe icyemezo cyo kwambura ikamba Dorinema Queen, kubera ko 'yitabiriye irindi rushanwa mu gihe agifite ikamba.'

Embrace Africa yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza y'iri rushanwa, igisonga cya mbere ari we uhita ufata iri kamba, akazaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga.

Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere, ni we wahise uhabwa ikamba rya Miss Glamour faces world Rwanda 2021.

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa, yabwiye INYARWANDA, ko Dorinema Queen yari azi neza ko atemerewe kwitabira irindi rushanwa, mu gihe acyambaye ikamba.

Yavuze ko yasobanuriwe amakosa yakoze. Ati: 'Yego! yamenye n'icyo yazize aranabyumva ko yakoze amakosa. Kandi erega nta gikuba cyacitse, bisanzwe biba hanze aha. Ikindi, Embrace Africa dufite amategeko tugenderaho. Uwitabiriye 'national pageant' ataratanga iryo afite cyangwa atabimenyekanishije, yamburwa ikamba.'

Dorinema Queen yari ku rutonde rw'abakobwa 22 binjiye mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet ari kubera kuri missearth.inyarwanda.com bashaka guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mukobwa yari kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa rizabera muri Vietnam, bivuze ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere ari we uzajyayo.

Dorinema Queen yambuwe ikamba rya Miss Glamour Faces World Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere, ni we wahawe ikamba Dorinema Queen yari yaregukanye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110515/dorinema-queen-yambuwe-ikamba-muri-miss-global-beauty-rwanda-110515.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)