Mama yitabye Imana yarameze ihembe mu mutwe- Theo Bosebabireba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Theo Bosebabireba yahishuye inzira y'umusaraba yaciyemo yabanjirije urupfu rw'umubyeyi we witabye Imana yarameze ihembe bigatuma abura umuntu umuterura mu gihe cyo kumusezeraho bwa nyuma.

Uwiringiyimana Theogene wamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Theo Bosebabireba yasobanuye ko muri 2003 ubwo umubyeyi yapfaga, abantu bose kugeza no kuri bagenzi be baririmbanaga muri Korale yo mu itorero yasengeragamo banze kumuterura kubera urwikekwe rwari rwatewe n'icyamwishe byakekwaga ko ari imyuka mibi.

Mu kiganiro na ISIMBI, Bosebabireba yavuze ko byageze ku rwego rw'aho pasiteri wari waje kuyobora umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma yaciye bugufi akinginga abakristu barengaga ijana bari bateraniye aho ariko bose bagatinya guterura umuntu witabye Imana afite ihembe rimeze nk'iry'ihene ku mutwe.

Aho yagize ati 'Pasiteri yakomeje kubinginga barangije baramubwira bati 'wowe ntuzi amakuru, ikintu cyishe uyu muntu ntabwo tugisobanukiwe neza ariko dukeka ko ari amajyini.' Babivugaga kuko babonaga mama yapfuye yarameze ihembe ry'ihene mu gahanga.'

Theo yakomeje agaragaraza ko uku kwitarutsa mu guterura umurambo w'umubyeyi we kwakomeje kugera ku rwego rw'aho uyu mukozi w'Imana yatangiye kwifashisha ingamba z'ikimeze nko gukangisha benshi mu bari aho babaririmbaga muri Chorale kuzahagarikwa kuririmba mu materaniro rusange yo ku cyumweru .

Ati 'Pasiteri yavuze ko azahagarika korali zose hanyuma umugabo umwe aramubwira ngo nushake uzatwirukane burundu hanyuma nawe umuterure.'

Uyu muhanzi yanakomoje ku bihe by'ubukene umuryango we warimo ubwo umubyeyi we yavaga mu buzima bw'isi kugera ku rwego rwo kubura amikoro yo kwigondera isanduka yo kumuherekezamo bisaba ko hifashishwa intebe mu kubona imbaho zo kubaza iciriritse.

Theo Bosebabireba yavuze ko mama we yitabye Imana yarameze ihembe



Source : http://isimbi.rw/mama-yitabye-imana-yarameze-ihembe-mu-mutwe-theo-bosebabireba.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)