Inka bagabiwe kuri uyu wa 17 Ukwakira 2021 ni izakomotse ku zo Perezida Kagame yagabiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) kugira ngo zijye zikamirwa abagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.
Iki kigo kandi giherutse koroza nanone imiryango irindwi itishoboye yo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yashyikirijwe inka 20 na zo zikomoka ku zo bagabiwe n’Umukuru w’Igihugu.
Benshi mu bagize imiryango yagabiwe inka bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, basabwe kuzaha abana babo amata, ariko bakibuka kuboneza urubyaro, bakabyara abo bashoboye kurera kandi bakabarera neza babaha ibyo bakeneye by’ibanze ndetse bakabarinda kuzaba inzererezi.
Minisitiri Gatabazi yabashyikirije inka mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Iburengerazuba, aho yanasuye ibindi bikorwa bitandukanye birimo iby’ubuhinzi, akurikirana ibikorwa by’amatora y’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyabihu ndetse biteganyijwe ko azanasura urubyiruko rugororerwa i Iwawa.
Ubwo yagezaga ijambo ku baturage bo mu Murenge wa Bugeshi, Minisitiri Gatabazi, yabashimiye imbaraga n’umurava bashyira mu bikorwa byo kwiteza imbere, aho yabasabye kutishora mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu, kuko aribwo butuma bakoresha imipaka itemewe ku buryo bishobora kubaviramo kwitiranwa n’abanzi b’igihugu.
Muri Nzeri 2021, muri uyu murenge ni bwo harasiwe abasore babiri n’umugore bahita bapfa ubwo bari bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa bagerageza kuyinjiza mu Rwanda. Biba mu gihe gito abarwanyi ba FDLR bagabye igitero muri uwo murenge bagasiga barashe inka z’umuturage.
Gahunda ya “Girinka Munyarwanda” yatangijwe na Perezida Kagame mu 2006, igamije kugabanya ubukene ku baturage b’amikoro make no kubafasha kwiteza imbere, aho benshi bagiye bafatira kuri uru rugero inka zabyara bakoroza abandi.
source : https://ift.tt/3FY024A