Polisi yafunze uwayitabaje atangaza ibihuha ko umusaza yafashwe anywera inzoga iwe agacibwa 100.000Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Uwumuremyi Jean de Dieu ku wa Mbere tariki 04 Ukwakira yari yatambukije ubutumwa kuri Twitter avunyisha ko umubyeyi we yarenganyijwe.

Mu butumwa yari yashyize kuri Twitter, uyu Uwumuremyi Jean de Dieu yari yagize ati 'Mwaramutse neza Polisi y'u Rwanda. Mu by'ukuri twagize ikibazo kandi hari icyo mwadufasha, umusaza bamusanze iwe ari kurya anafata agacupa bamushinja kwangiza amabwiriza ya covid turabyumva bamuca 100k turayatanga ariko ngo baramufunga icyumweru kimwe.'

Ni ubutumwa Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yahise asubiza agira ati 'Muraho, muduhe nimero zanyu za telephone tubavugishe muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo.'

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko uyu Uwumuremyi Jean de Dieu yatawe muri yombi azira gutangaza ariya makuru kuko ari ibihuha.

Ubutumwa bwa Polisi bugira buti 'Twafashe Uwumuremyi Jean de Dieu akurikiranweho gutangaza amakuru y'ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.'

Ubu butumwa bwa Polisi bunagaragaza ibyatangajwe na Uwumuremyi Jean de Dieu, bukomeza bugira buti 'Tuributsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanirwa n'amategeko gutangaza amakuru y'ibihuha ndetse tubasaba kubyirinda.'

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko uyu Uwumuremyi Jean de Dieu wafashwe ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-yafunze-uwayitabaje-atangaza-ibihuha-ko-umusaza-yafashwe-anywera-inzoga-iwe-agacibwa-100-000Frw

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)