Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizahashya ubujura bwa telefone, mudasobwa n'indi mitungo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu ni umushinga watangijwe n'ikigo cy'abikorera ariko inzego za Leta nka Polisi, RIB na RURA zibimenyeshwa nk'abafatanyabikorwa. Ni umushinga washingiye ku gushaka igisubizo gihamye cyaca burundu ubujura bw'imitungo yimukanwa, buri wese wandikishije umutungo we akazaba atekanye kuburyo nanawugurisha bizasaba ko habaho ihererekanya (mutation).

Uretse ibyo kandi, uyu mushinga uzanafasha abantu bajyaga babura ibyangombwa byabo batazi aho byatakaye, n'uwabitoye bikagorana ngo abigeze kuri nyirabyo. Ubu ibyandagaye hirya no hino biri gukusanywa, byandikwe mu ikorabuhanga kuburyo uwabibuze azajya ku rubuga akabishakisha yabibona akamenya aho biherereye akabihabwa.

Izi serivisi zose zizajya zikorwa hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, abazikeneye bazazibona ku rubuga www.sugira.rw, buri wese ubu akaba yarusura akabona neza imikorere yarwo na serivisi zitandukanye bazajya batanga.

REBA VIDEO UKO BASOBANURA IMIKORERE YABO HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-Rwanda-hatangijwe-ikoranabuhanga-rizahashya-ubujura-bwa-telefone-mudasobwa-n-indi-mitungo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)