Kigali : Abantu 31 bafashwe batwaye imodoka basinze barimo uwemera ko yari yasomye agacupa gahagije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021, bafatiwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali guhera mu mpera z'icyumweru gishize kuva tariki ya 1 Ukwakira kugeza tariki ya 4 Ukwakira.

Nambajimana Samuel ni imwe muri bariya bantu 31 bafashwe, ubusanzwe ni umwalimu wigisha abantu gutwara imodoka bitegura gukora ibizamini byo kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga. Yafashwe ari mu modoka yigishirizamo, avuga ko yari agiye kureba abanyeshuri ngo abigishe.

Yagize ati 'Ni byo abapolisi bamfashe kuwa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira, bamfatiye mu Karere ka Nyarugenge bamfata ntwaye imodoka nigishirizaho abanyeshuri. Koko inzoga nari nayinyoye kandi ndabisabira imbabazi ko bitazongera.'

Ndejeje Alphonse nawe yafashwe tariki ya 2 Ukwakira afatirwa mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko ku giti cy'inyoni. Ndejeje aremera ko inzoga yari yazinyoye bihagije, yasabye imbabazi avuga ko atazongera ndetse akangurira n'abandi kubyirinda.

Ati 'Ndagira inama abashoferi bagenzi banjye kwirinda amakosa nk'ayo nakoze, gutwara ibinyabiziga wanyoye inzoga bishobora guteza ibyago byinshi birimo impanuka zikaba zahitana abantu, gufatwa ugafungwa iyi minsi itanu kandi ukazanatanga amande. Igihe cyose tugiye gutwara ibinyabiziga dukwiye kwirinda kunywa ibisindisha.'

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa yongeye kwibutsa abantu ko bagomba kwirinda gusoma ku nzoga igihe cyose bazi ko bagiye gutwara ikinyabiziga.

Yagize ati 'Tubivuga buri munsi aho dukangurira abantu kwirinda kunywa ibisindisha bari butware ibinyabiziga. Bigira ingaruka nyinshi zirimo kuba bakora impanuka bakaba bahasiga ubuzima cyangwa abakoresha umuhanda bakahasiga ubuzima.'

CSP Sendahangarwa yakomeje akangurira abantu cyane cyane abatwara ibinyabiziga kujya bubahiriza amasaha agenwa n'amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko mu bafatwa batwaye ibinyabziga banyoye inzoga usanga harimo abarimo kugenda mu masaha atemewe ya nijoro.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abantu-31-bafashwe-batwaye-imodoka-basinze-barimo-uwemera-ko-yari-yasomye-agacupa-gahagije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)