Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda 2018 yaso... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukwakira 2021, Mushambokazi uherutse kurushinga, yasobanuye birambuye igitabo yanditse asoza Kaminuza mu gihe cy'imyaka itatu yari ishize akurikirana amasomo ye.

Uyu mugore yigaga ibijyanye no kumenyekanisha ibicuruzwa no kubishakira abaguzi (Marketing), mu Ishami ry'Ubukungu n'Ubushoramari (Business Management and Economic).

Yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye intambwe yateye mu buzima bwe. Ati 'Bisobanuye ikintu kinini kuri njye, kuko ni bimwe mu bintu byinshi nashakaga kugeraho mu buzima.'

Avuga ko yanditse igitabo kivuga 'Ku ruhare rwo kwita ku muguzi mu kumugeza ku byifuzo no kunyurwa kwe muri za banki.'

Mushambokazi asoje amasomo ya Kaminuza nyuma y'uko tariki 5 Kamena 2021, yakoze ubukwe n'umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim, mu birori byabereye muri Kigali Serena Hotel. Bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana tariki 30 Mutarama 2021.

Mu 2018, ni bwo Jordan Mushambokazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Amajyepfo, abasha kugera muri 20 bitabiriye umwiherero ariko ntiyagira igihembo na kimwe yegukana.

Mushambokazi yasoje amasomo muri Kaminuza ya Kigali (UoK)
Mushambokazi yavuze ko yasingiriye zimwe mu nzozi yifuzaga kurotora mu buzima bwe

Mushambokazi yavuze ko yanditse igitabo 'ku ruhare rwo kwita ku mukiriya mu kumugeza ku byifuzo no kunyurwa kwe muri za banki'

Mushambokazi aherutse kurushinga n'umukunzi we Karim




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110219/mushambokazi-witabiriye-miss-rwanda-2018-yasoje-amasomo-ya-kaminuza-110219.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)