Rwanda vs Uganda: Imibare ivuga iki ku mahirw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2021, U Rwanda na Uganda barakina umukino wa 34 mu mateka, aho buri kipe yahize gukura amanota atatu ku yindi, muri uyu mukino w'abacyeba bo mu karere ka Afurika y'uburasirazuba.

Ni umukino wa Gatatu mu itsinda E amakipe yombi aherereyemo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, aho bari kumwe n'amakipe ya Mali na Kenya.

Bwa mbere u Rwanda rwahuye na Uganda mu 1986, icyo gihe Uganda yatsinze u Rwanda 1-0, ariko kuva icyo gihe kugeza magingo aya ntabwo Uganda iratsindira u Rwanda i Kigali, ikaba ishaka guhindura amateka ikabikora none.

U Rwanda na Uganda bamaze guhura inshuro 33, Uganda niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi kuko imaze gutsinda u Rwanda inshuro 14, mu gihe u Rwanda rwatsinze inshuro 10, amakipe yombi anganya inshuro 9.

Ubucyeba hagati y'u Rwanda na Uganda bwatangiye tariki ya 01 Nzeri 1986, mu mukino wa mbere wahuje ibihugu byombi, ukaba wararangiye Uganda itsinze igitego 1-0.

Guhera icyo gihe kugeza magingo aya, aya makipe ntajya imbizi mu kibuga kuko buri kipe yose yiyumvamo ubushobozi bwo gutsinda indi ari naho umukino ukomerera.

Abagande ntibazibagirwa ibyabereye iwabo mu 2003, ubwo u Rwanda rwabatsindaga igitego 1-0 cyatsinzwe na Jimmy Gatete, u Rwanda rugahita rukatisha itike y'igikombe cya Afurika, Uganda irasigara.

Ubucyeba bwagiye bukura uko imyaka yagiye yicuma kugeza magingo aya, aho buri gihugu cyahize gutsinda ikindi.

U Rwanda ruza kuba ruri mu rugo, nubwo nta bafana bemerewe kwinjira rurasabwa gukura amanota atatu kuri Uganda kugira ngo rugume muri kuruse yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022.

Gutsindwa uyu mukino ku Mavubi, bivuze guhita ruva muri kuruse yo gushaka itike y'iki gikombe, kuko rufite inota rimwe kuri Atandatu, rwakuye kuri Kenya mu mukino banganyirije i Kigali.

Kuba u Rwanda rudaheruka gutsinda Uganda biri mu bikomeza uyu mukino, kuko umukino uheruka kubahuza banganyije., ubwo bari muri CHAN yabereye muri Cameroun.

U Rwanda nk'ikipe iri mu rugo kandi ifite inyota y'amanota atatu, niyo ihabwa amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino ubera kuri Stade ya Kigali saa Kumi n'Ebyiri zuzuye.

U Rwanda ruzongera gukina na Uganda nyuma y'iminsi itatu tariki ya 10 Ukwakira 2021, mu mukino uzabera i Kampala.

Iri tsinda rya E riyobowe na Mali ifite amanota 4, Kenya na Uganda bafite amanota 2 mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe mu mikino Ibiri.

Ninde utsinda umukino wa 34 hagati y'u Rwanda na Uganda?



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110215/rwanda-vs-uganda-imibare-ivuga-iki-ku-mahirwe-yintsinzi-ku-mavubi-110215.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)