Mu mudugudu wa Matsinsi, Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga, umugore ari mu gahinda gakomeye, nyuma yo kwirukanwa mu nzu yubatse mu isambu yari asangiye n'umugabo we, amusiga mu buzima bugoye bwo kubaho asembera.
Uyu mugore avuga ko ubuzima bwe bwahindutse akarushywa, nyuma y'imyaka myinshi atotezwa n'uwo bashakanye, amuziza ko batigeze babyarana. Ibi byatumye urugo rwabo rurangwa n'amakimbirane n'agahinda gakomeye, aho yakomeje kwihanganira ibibazo byose yizeye ko bizashira.
Mu buhamya bwe, yagaragaje ko yagize uruhare runini mu kubaka iyo nzu, kuko yatanze imbaraga ze n'umutungo yari afite, agurisha byinshi mu byo yari yarizigamiye kugira ngo bubake urugo ruzabafasha kubaho neza nk'umuryango. Icyakora, ibintu byaje guhindura isura ubwo umugabo we yafashe icyemezo cyo kugurisha iyo sambu n'inzu bubatsemo atabimumenyesheje.
Nyuma yo kugurishwa k'uwo mutungo, uyu mugore yahise yirukanwa mu rugo, asigara nta hantu afite ho kuba ndetse nta n'undi mutungo asigaranye. Kuri ubu, avuga ko imibereho ye igoye cyane kuko abayeho asaba ubufasha, ibintu atatekerezaga ko byamugeraho nyuma yo gushora imbaraga ze mu kubaka urugo.
Arasaba ubuyobozi n'inzego zibishinzwe kumurenganura, agahabwa ubutabera ku mutungo yagizemo uruhare kubaka no ku burenganzira bwe nk'umugore washakanye byemewe n'amategeko. Avuga ko akeneye ko ikibazo cye gikemurwa mu buryo buboneye, kugira ngo abashe kongera kubona ubuzima bwiza n'icyizere cy'ejo hazaza.

Source : https://kasukumedia.com/12611-2/