Muhanga : Ibyangombwa by'ubutaka 27.000 bimaze imyaka 10 bitarahabwa benebyo…Meya ati 'Ahubwo byari 32.000' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu ruzinduko Abadepite bagize iyi Komisiyo bagiriye mu Karere ka Muhanga, aho basabye ubuyobozi gutanga biriya byangombwa byo muri 2011.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yasobanuye ko bari bafite ibigera ku bihumbi 32 ubu bakaba bamaze gutanga ibigera ku bihumbi 5, kuko babikuye mu biro by'umubitsi w'impapuro mpamo, ariko ba nyirabyo ntibaza kubifata.

Kayitare avuga ko batanze amatangazo ahamagarira abaturage kuza kubijyana, ariko ntibaza. Ati 'Twabyohereje mu Mirenge dusaba ko babyohereza mu Tugari kugeza ubu niho bikiri.'

Cyakora uyu Muyobozi avuga ko gahunda yo kubishyikiriza ba nyirabyo, yakomwe mu nkokora na COVID 19 bituma iki gikorwa kigenda buhoro.

Hon Mukabunani Christine yagize ati 'Twabagiriye inama yo kubitanga kuko ababyandikishije babisabiraho inguzanyo.'

Mukabunani yavuze ko raporo y'Umugenzuzi mukuru w'Imali ya Leta yagaragaje ko imitangire ya serivisi mu byerekeranye n'ubutaka mu Turere 7 turimo na Muhanga imeze nabi.

Depite Mukabunani asaba inzego zifite ubutaka mu nshingano, zigomba kuvugura imikorere abaturage bagahabwa serivisi nziza bifuza, bakayihabwa ku gihe.

Itsinda ry'abadepite bagize Komisiyo y'ubutaka ubuhinzi ubworozi n'ibidukikije, bavuga ko nta muturage wagombye kurenza iminsi 30 yandikishije icyangombwa cy'ubutaka ataragihabwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Ibyangombwa-by-ubutaka-27-000-bimaze-imyaka-10-bitarahabwa-benebyo-Meya-ati-Ahubwo-byari-32-000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)