Nta kabuza, nudacika intege uzagera ku cyo Imana yagusezeranije-Dominic Ashimwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo Imana yakuvuzeho kiruta icyo amateka yawe yamaze kukwandikaho, kiruta ibyo abantu bavuga, kikaruta icyo Satani akugambiriraho. Nasanze Uwiteka atangaje cyane! Ongera uzirikane ko Yosuwa na Karebu bamwiziritseho bigatuma bakandagira mu Gihugu cy'isezerano.

Nta kabuza, nudacika intege uzagera ku cyo Imana yagusezeranije kuko ntibeshya!

Hari Icyo Imana yakuvuzeho mbere yuko ubaho, hari icyo Imana yibwira ku mibereho yawe, niyo mpamvu igusaba guhora imbere yayo kugira ngo uhishurirwe urutonde rw'ibyiza igufitiye byose. Kwegera Imana ni ko kwiza kuri njye nawe!

Ndakwifuriza ubuzima bwiza bwuzuye imbaraga zo guhangana n'ibikurwanya, ibigoye inzozi zawe, umuhamagaro wawe, ndetse n'ubuzima bwawe.

Icyo Imana yakuvuzeho kiruta icyo amateka yawe yamaze kukwandikaho, kiruta ibyo abantu bavuga, kikaruta icyo Satani avuga. Nudacika intege uzagera ku cyo Imana yagusezeranije. Kuko ntibeshya!

Ubutumwa bwa Dominic Ashimwe yasangije kuri Instagram

Reba hano indirimbo: NDACYAGUKUNDA - Dominic Ashimwe | Official Music Video

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Nta-kabuza-nudacika-intege-uzagera-ku-cyo-Imana-yagusezeranije-Dominic-Ashimwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)