Abantu 6 barimo nyiri Umubavu TV bafunzwe na RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste , nyiri Umubavu TV ikorera kuri murandasi bafunzwe n' Urwego rw' Igihugu rw' Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y' ibihuha agamije guteza imvururu n' imidugararo muri rubanda.

Nk' uko amakuru abivuga aba bantu batawe muri yombi na RIB kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021, mu masaha y' ijoro , ngo aba bafashwe ku bufatanye bwayo n' inzego z' umutekano.

RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w'abashaka guhungabanya umutekano w'igihugu , abenshi bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.

Uru rwego ruvuga ko uzabifatirwamo uwo ariwe wese azakurikiranwa n'ubutabera nk'uko amategeko abiteganya.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, ruvuga abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/14/abantu-6-barimo-nyiri-umubavu-tv-bafunzwe-na-rib/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)