Kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021 nibwo abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Car Free Day iba kabiri mu kwezi.
Maj Gen Murasira ni umwe mu bayobozi bakunze kwitabira iyi siporo ngarukakwezi. Uretse Maj Gen Albert Murasira yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard.
Bitandukanye na mbere, kuri ubu iyi siporo ikorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nko guhana intera.
Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa ku buntu.
Ku ikubitiro iyi siporo yatangiye ikorwa rimwe mu kwezi ariko Mu ntangiriro za 2018 Perezida Paul Kagame aza gusaba ko yajya iba kabiri mu kwezi; ishyirwa ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu by’ukwezi.
source : https://ift.tt/2XoqYt0