Dr Kayumba ushinjwa Imibonano y'agahato yafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Kayumba Christopher wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba aherutse kwinjira muri Politiki akanashinga ishyaka ritaremerwa, ashinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina y'agahato umukozi we wo mu rugo mu myaka 9 ishize.

Atangaza icyemezo cye, umucamanza w'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro yavuze ko yasanze hari ibimenyetso bikomeye byemeza ko Christopher Kayumba yaba yarasambanyije ku gahato uwo mukobwa wamukoreraga mu mwaka wa 2012.

Umucamanza yavuze ko nyuma yo gusambanywa uyu mukozi atari afite ubushobozi bwo gutanga ikirego.

Umucamanza yavuze ko nta mpungenge ku kuba ikirego cyaratanzwe gitinze kuko icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato kidasaza mu mategeko y'u Rwanda.

Cyakora ngo yashoboye kuganyira undi mukozi mugenzi we kandi ngo uyu akaba yarabyemeje ubwo yabazwaga.

Kayumba ariko we yaburanye avuga ko iki kirego ari igihimbano kuko uretse kuba cyaratanzwe nyuma y'igihe kinini uwahohotewe avuga ko yasambanyirijwe, ngo nta n'ibimenyetso bya muganga bihamya iki cyaha yeretse urukiko.

Umucamanza ariko yasanze nta bimenyetso bikomeye ku kindi cyaha cyo kugerageza gusambanya ku ngufu uwari umunyeshuri we muri Kaminuza y'u Rwanda.

Uyu mukobwa ngo ni we wari wijyanye ubwe kwa Kayumba kandi ngo anavuyeyo ntiyigeze yiyambaza urwego urwo ari rwo rwose mu zikurikirana ibyaha.

Uyu mukobwa ngo yabwiye urukiko ko yari yamenyesheje ukuriye ishami ry'itangazamakuru yigagamo.

Gusa umucamanza agasanga yaragombaga no kumenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza ndetse hagakorwa n'ibisabwa byose icyaha kigakurikiranwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dr-Kayumba-ushinjwa-Imibonano-y-agahato-yafatiwe-icyemezo-cyo-gufungwa-iminsi-30

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)