Imbabura yahitanye umuryango muri Tanzania   #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Tanzania haravugwa inkuru ibabaje y' umubyeyi w'imyaka 25 y'amavuko wapfanye n'abana be babiri, bazize kubura umwuka wo guhumeka ubwo imbabura yari itetseho ibishyimbo mu nzu baryamamo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 3 rishyira ku wa mbere tariki 4 Ukwakira 2021, bibera mu Mudugudu wa Busanda muri ako Karere ka Geita.

Muri iki gihugu cya Tanzania, ubwo uyu mugore witwa Unice Kulwa yari kumwe n'abana be babiri ndetse n'umugabo we Kulwa Kamili warokotse iyi mpanuka agahita yihutanwa ku bitaro kwitabwaho.

Aya makuru yashimangiwe na Wilson Shimo, Umuyobozi w'Akarere ka Geita wavuze ko uyu mubyeyi yapfanye n'abana be babiri aribo Kamuli Kulwa w'imyaka 5 ndetse na Jenipha Kulwa w'imyaka 3 y'amavuko, Amakuru yatanzwe na Victoria Mapunda, Umuyobozi w'umudugudu wa Busanda uyu muryango utuyemo avuga ko nyuma yo guhisha ibyo kurya bya nijoro, Mama w'abo bana yashyizeho ibishyimbo agirango abirazeho akajya kwiryamira n'abana ndetse n'umugabo, Aribwo ibyo byago byazaga kubaho mu ijoro hagati.

Yavuze ko ngo bigeze mu ma saa sita z'ijoro aribwo umwe mu baturanyi, yumvise umwuka udasanzwe, asohoka hanze kugira ngo amenye aho urimo guturuka, kuko ngo yumvaga ari umwuka ufite impumuro idasanzwe.

Uwo muturanyi ngo yagerageje kubyutsa abo muri iyo nzu yaturukagamo uwo mwuka udasanzwe, ariko ntibakanguka, arakomanga ariko ntihagira uwumva ngo akingure, nyuma yiyemeza kujya gukomanga ku rugo rw'undi muturanyi, nyuma biyemeza kwica urugi, binjira mu nzu basanga abo bantu bari mu nzu ntawumva, yaba ababyeyi n'abana bose batakaje ubwenge, kandi no mu nzu ngo hari ubushyuhe bukabije.

Yagize ati 'Abaturanyi bahise babihutana kwa muganga, Ariko biba iby'ubusa kuko bagezeyo umubyeyi n'abaa be babiri bahita bitaba Imana naho Se wabo we yakomeje kwitabwaho kugeza yorohewe ndetse ubu akaba ameze neza'.

Nyuma y'uru rupfu Umuyobozi w'aka karere ka Gieta yasabye abaturage guhora bitwararika kutaraza imbabura mu nzu zaka kuko biteza mpanuka zikomeye.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/07/imbabura-yahitanye-umuryango-muri-tanzania/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)