Inkongi y'umuriro yafashe Laboratory y'ibitar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha ya saa kumi zirengaho iminota micye, nibwo hatangiye gucicikana amakuru ku mbuga zinyuranye agaragaza ko Laboratory y'ibitaro bya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali yafashwe n'inkongi y'umuriro, kugera kano kanya ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yateye iyi nkongi.

Gusa mu bikekwa harimo n'umuriro w'amashanyarazi kuko abari kuri no muri iyi Laboratory bemeza ko mbere y'uko hazamuka inkongi, habanje ibintu biturika nk'ibyuma bisanzwe bitwara umuriro w'amashanyarazi cyangwa insinga.


Igice cyabanje gufatwa ni icyo ku ruhande rw'inyuma rw'iyi Laboratory


Amakuru atangaza ko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro n'irya RIB bahagereye ku gihe bagahita batangira ibikorwa byo kuyihashya itaragera kure.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110182/inkongi-yumuriro-yafashe-laboratory-yibitaro-bya-kibagabaga-110182.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)