Ibimenyetso 5 byakwereka ko urwaye udusebe ku gifu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Udusebe ku gifu (cyangwa gastric ulcers) ni indwara ibabaza cyane, irangwa n'udusebe dushobora kuza mu gifu cg amara mato. Utu dusebe tuza ahanini bitewe n'uko ururenda rurinda igifu aside nyinshi ruba rwagabanutse, nuko ya aside igatangira kwibasira ingirangingo z'igifu no gucaho udusebe.

Iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira, gusa iyo utivuje ishobora kuvamo ikindi kibazo gikomeye cyane.

Soma birambuye byinshi kuri iyi ndwara n'uko wahangana nayo hano https://umutihealth.com/udusebe-ku-gifu/

Hari bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko udusebe ku gifu twatangiye kukwibasira

Ibimenyetso by'udusebe ku gifu

Uburibwe mu gifu

Uburibwe mu gifu, ni kimwe mu bimenyetso byihuse bishobora kukwereka ko igifu cyawe cyugarijwe n'udusebe; kumva uribwa mu gifu, cg wagira ngo hari ibintu bigutwika. Utu dusebe tuza ku gifu cg amara mato, tukurya bitewe n'ikorwa ry'aside mu gifu; nko mu gihe witegura kurya cg nijoro kuko aribwo usanga ikorwa cyane, nibwo uburibwe bukunze kwiyongera. Akenshi iyo hagize icyo urya, ubu buribwe bishobora kugabanuka.

Ikirungurira no kumva ibyo wariye bigaruka

Bitewe nuko utu dusebe iyo duhuye n'aside yo mu gifu, bitera uburibwe, bishobora no gutuma ibyageze mu gifu, bikiri mu igogorwa byakongera kuzamuka mu muhogo, kandi kubera biba byivanze n'aside, ushobora kumva bitwika, aribyo bibyara ikirungurira.

Ibi bimenyetso byo kugarura ibyo wariye n'ikirungurira, bishobora guherekezwa no guhora wumva utumbye, utura imibi cg wumva amara yinyagambura cyane mu nda.

Mu gihe urwaye udusebe ku gifu hari ibyo kurya ugombwa kwirinda, bimwe muri byo ni ibi bikurikira https://umutihealth.com/uburwayi-bwudusebe-ku-gifu/

Uburibwe bw'umugongo cyangwa mu gatuza

Yego nibyo, udusebe ku gifu dushobora gutera uburibwe bw'umugongo cg ukabyumvira mu gatuza. Ntuzabyitiranye n'uburibwe bw'umugongo busanzwe.

Iyo utu dusebe twamaze no kwibasira amara, uburibwe bishobora kurushaho gukara no kumara igihe kinini.

Kuko utu dusebe iyo twamaze kuza, tudahagarara bitewe n'ikidutera, dushobora kurushaho kwangiza igifu, bityo ugahorana uburibwe budashira kandi bugenda bwiyongera. Aha ni ngombwa kugana kwa muganga.

Kwituma cyangwa kuruka amaraso

Birumvikana ko ingirangingo z'igifu zibamo amaraso, uko zigenda zicika udusebe niko amaraso ashobora kuva, akaba yasohoka urutse cg ugiye ku musarane.

Uko aside yiyongera, niko ingirangingo zirushaho kuva amaraso menshi niba ubona ibyo wituma bifite ibara ryijimye, bishobora kwerekana ko mu gifu cyangwa amara hari kuva amaraso. Niba uruka utubumbe duto duto tw'amaraso nabyo bishobora kukwereka ko mu gifu hari kuva amaraso.

Ibi byose ukibibona ni ngombwa kwihutira kwivuza hakiri kare.

Guhorana iseseme n'igogorwa rigenda nabi

Udusebe ku gifu dushobora kongera ibyuka byinshi mu gifu n'igogorwa rikagenda nabi, ibi nibyo bikunze gutera kenshi isepfu no gutura imibi igihe uri kurya cg umaze kurya.

Iseseme yo akenshi iterwa n'urugero rutaringaniye rw'aside yo mu gifu, ishobora kuza iringaniye cg ikomeye cyane, kenshi ikunze kuza mu gitondo, nk'igihe utaragira icyo ufata.

Omeprazole ni umwe mu miti yitabazwa mu kuvura udusebe ku gifu, soma byinshi kuri uyu muti n'uko ukoreshwa https://umutihealth.com/omeprazole/

Source: umutihealth.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibimenyetso-5-byakwereka-ko-urwaye-udusebe-ku-gifu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)