Nta marushanwa turimo! Mahoro Nasri ku gitutu cy'ubukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Mahoro Nasri yatangaje ko gukora ubukwe atari ikintu kigomba gukorwa mu buryo bwo kurushanwa cyangwa kwigananwa nyuma yo kwibasirwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi yabitangarije mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yasubizaga umwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga wari umusabye ko na we yakora ubukwe, nyuma yo kwifuriza amahirwe masa mugenzi we, Kwizera Abel Deus uzwi nka Cardinale wambitse impeta umukunzi we.

Muri ubu butumwa yashyize hanze ,Nasri yagaragaje ko yishimiye intambwe ya Deus Cardinale, amusabira gukomeza gutera imbere.

Nyuma y'ubu butumwa, umwe mu bamukurikira yamubajije ati 'Wowe harabura iki koko abana wareze bose ko bagiye?'

Ni bwo Mahoro Nasri yahise agaragaza ko nta guhatana cyangwa kwigana bikwiye kuba hagati yabo by'umwihariko ku ngingo yo kurushinga.

At 'Nta marushanwa turimo! Reka twishimire intambwe ya Deus.'

Mahoro Nasri ni umwe mu banyamakuru bagezweho kandi bakunzwe mu gisata cy'Itangazamakuru ry'imikino, akaba akora mu kiganiro cy'imikino cya nimugoroba kuri B&B Kigali Fm kigaruka ku makuru y'imikino y'i Burayi.

Mahoro Nasri yasabye abantu kumura ku gitutu cy'ubukwe



Source : http://isimbi.rw/nta-marushanwa-turimo-mahoro-nasri-ku-gitutu-cy-ubukwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)