Bite bya Kwizera Olivier? Arerekeza he? Kugaruka muri Rayon Sports abivugaho iki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu kwizera Olivier avuga ko atarafata umwanzuro w'ikipe azerekezamo kuko na Rayon Sports bataricarana ngo bagire ibyo bumvikana, nibyanga abe yajya ahandi.

Kwizera Olivier ni umunyezamu uvuga ko nta masezerano ya Rayon Sports afite, ni mu gihe iyi kipe ihamya ko ubwo yamusinyishaga mu mpeshyi ya 2020 yamusinyishije umwaka umwe w'amasezerano ariko hakaba harimo ingingo ivuga ko nurangira aya masezerano azahita yiyongera bidasabye ibindi biganiro agahabwa nk'ibyo yahawe asinya bwa mbere(umushahara na recruitment).

Muri icyo gihe uyu munyezamu yabiteye utwatsi ndetse abwira ISIMBI ko kuva yasinya atigeze ahabwa kopi y'amasezerano ye, yagiye ayisaba ariko ntayihabwe.

Kugeza uyu munsi benshi baribaza akazoza k'uyu munyezamu, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko hari ibitaratungana ariko bigomba kurangirana n'iki cyumweru akamenya aho yerekeza.

Ati 'ntabwo ndahamenya ariko birarangirana n'iyi weekend, nibwo nzamenya aho nerekeza.'

Kuba yasubira mu ikipe ya Rayon Sports, uyu munyezamu yavuze ko ibiganiro bitararangira kuko bagomba kwicarana bakagira ibyo bameranywa.

Ati 'ntabwo birarangira, ndacyategereje nyine ngo ndebe. Harabura kumvikana ngo turebe icyo duhurizaho. Tugomba kubanza tukicarana ku mpande zombi tukagira ibyo twabasha kuba twahurizaho. Njye nta masezerano ya Rayon Sports mfite.'

Mu minsi ishize umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma yagiye kureba uyu munyezamu kugira ngo amwumvishe abe yaza muri Rayon Sports ariko uyu mutoza yirinze kuba yatangaza ibyo bavuganye.

Kwizera Olivier ku kuba hari indi kipe bari mu biganiro, yirinze kuba yabivugaho. Olivier nta kipe afite mu gihe ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 ari bwo isoko ry'abakinnyi mu Rwanda rizafungwa.

Kwizera Olivier avuga ko ibiganiro bye na Rayon Sports ntacyo biratanga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-kwizera-olivier-arerekeza-he-kugaruka-muri-rayon-sports-abivugaho-iki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)