Umudepite w'umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yaho ku munsi w'ejo abantu batandatu bafashwe na RIB ku bufatanye n'inzego z'umutekano, muri abo hakaba harimo Nsengimana Theoneste ufite Televiziyo kuri murandasi yitwa Umubavu, umudepite wo mu gihugu cy'Ubufaransa Sebastien NADOT akaba n'inshuti y'abiyita ko batavuga rumwe na Leta ya Kigali, yashyize itangazo hanze yamagana ifatwa ryabo ariko avugisha ukuri avuga ko ari abakorana bya hafi na Ingabire Victoire.

Sebastien NADOT

Ibi rero bitandukanye n'ibyo Theoneste Nsengimana na bagenzi be aribo biyita, aho bihisha inyuma y'umwuga w'itangazamkuru bagakwirakwiza ubutumwa bw'abanzi b'igihugu baba ababa mu gihugu imbere ndetse n'ababa hanze yacyo mu rwego rwo guhungabanya umudendezo w'igihugu no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi buriho abaturage.

Mu bafatanywe na Nsengimana harimo Sylvain Sibomana, Alphonse Mutabazi, Alexis Rucubanganya na Utuje Joyeuse. Aba bose bari bari gutegura umunsi Interahamwe n'abasabitswe n'ingengabitekerezo bizihiza wiswe 'Ingabire Day'

Iyi ntumwa ya rubanda rw'Ubufaransa itweretse isura nyayo ya Theoneste Nsengimana, nubwo iziko iri kumutabariza. Yaba Theoneste na bagenzi be bamaganwe kenshi basabwa gukurikiza amahame y'itangazamakuru ariko bakavunira ibiti mu matwi bagatangaza ibihuha kugirango imbuga zabo zisurwe kandi abo hanze baboherereze amafaranga.

Bagakwiye kumenya ko Iso ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye. Abo babatuma bari mu gisirikari cya FAR abandi mu butegetsi ariko bayabangiye ingata bahungira iburayi.

Kubera kudashaka kugendera ku mahame y'itangazamakuru, bamwe barimo Agnes Uwimana uzwi ku kazina ka 'Valerie Bemeriki' mushyashya, basubije amakarita yabo urwego rwigenzura rw'abanyamakuru RMC ngo bagiye gukora itangazamakuru ryigenga.

Uyu munsi kandi , RMC, yatangaje ko Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, atari umunyamakuru w'umwuga nk'uko akunda kubivuga.

Uyu musore afite umuyoboro wa YouTube witwa Ishema TV, utambutswaho ibiganiro bibiba amacakubiri mu baturarwanda.

Itangazo RMC yashyize hanze, rivuga ko uyu yiyitirira kuba umunyamakuru, yibutsa n'abandi bafite imiyoboro ya YouTube kwirinda kubigenza batyo.

Iryo tangazo rigira riti ' Umuntu uwo ariwe wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye yifashishije murandasi ariko ntibimugira umunyamakuru.'

Mu gihe yiyitiriye umwuga agakora amakosa, RMC ivuga ko akurikiranwa n'inzego zibifitiye ububasha zitari iz'itangazamakuru.

Uyu musore aherutse kurekurwa n'urukiko nyuma y'aho rumugize umwere ku cyaha yo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w'itangamakuru no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo byategetswe.

Yari yatawe muri yombi muri Mata 2020 arekurwa nyuma y'umwaka mu 2021.

The post Umudepite w'umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umudepite-wumufaransa-yemeje-ko-theoneste-nsengimana-na-bagenzi-be-bafashwe-na-rib-ari-abakozi-ba-ingabire-victoire-aziko-abatabariza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umudepite-wumufaransa-yemeje-ko-theoneste-nsengimana-na-bagenzi-be-bafashwe-na-rib-ari-abakozi-ba-ingabire-victoire-aziko-abatabariza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)