Iyi tariki itangajwe nyuma y’igihe cyari gishize RwandAir itangaje ko yitegura gukora ingendo ziva i Kigali zigana muri Qatar mu Mujyi wa Doha ku Kibuga cy’Indege cya Hamad International Airport.
Ni urugendo rutangijwe binyuze mu masezerano y’imikoranire RwandAir iherutse kugirana na Qatar Airways, azafasha abagenzi bayo gukorera ingendo mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n’ahandi ku Isi.
Kuva i Kanombe ugera i Doha, ni urugendo rw’ibilometero 4374 indege idahagaze. Ubusanzwe Qatar Airways niyo yarukoraga, kuko yavaga i Kigali yerekezayo inshuro eshanu mu cyumweru gusa ihagarara i Entebbe muri Uganda igafata abagenzi.
Iki cyerekezo gishya RwandAir itangiye kujyamo cyitezweho kuzayifasha kurushaho kubaka izina rikomeye no kwagura ibikorwa byayo.
Doha ifatwa nk’ahantu hakomeye mu bijyanye n’ingendo z’indege kuko indege zerekeje mu byerekezo bitandukanye ari ho zinyura. Bivuze ko abagenzi bazajya bakoresha RwandAir bazajya bagerera i Doha ku gihe bitandukanye n’uko bashoboraga kuhagera nyuma cyangwa se mbere y’amasaha asanzwe y’indege za Qatar Airways ziberekeza hirya no hino.
Indi nyungu u Rwanda rwiteze muri iki cyerekezo ni uko abagenzi bakoresha Ikibuga cy’Indege cya Kigali na bo baziyongera, kuko hari nk’abazajya bava i Doha bakanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu bindi byerekezo RwandAir igeramo.
Doha ni icyerekezo cya gatatu RwandAir igihe gutangizamo ingendo mu gihe kitageze ku mezi atatu, nyuma ya Goma na Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
source : https://ift.tt/3nytCFt