Minisitiri Biruta yakiriye ku meza abitabiriye inama ihuza Afurika n’u Burayi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yaberaga i Kigali tariki 25-26 Ukwakira 2021, yasuzumiwemo ingingo zirimo ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi mu ngeri zirimo ubukungu, ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni inama itegura iy’abakuru b’ibihugu by’iyo miryango yombi izabera i Bruxelles muri Gashyantare umwaka utaha, iziga ku bufatanye mu ishoramari, uburezi, ubuzima, abimukira, urujya n’uruza n’ibindi.

Ubwo yakiraga abitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yashimiye ibihugu byari bihagarariwe ndetse abifuriza urugendo rwiza.

Abayitabiriye bagarutse ku bufatanye bukwiye kuranga impande zombi ndetse u Burayi bugaragaza ko bwifuza gufatanya na Afurika mu bikorwa birimo no kubaka inganda zikora imiti n’inkingo kuri uyu mugabane wa Afurika.

Impande zombi zagaragaje ko ubu ari uburyo bwafasha umugabane wa Afurika kugira ubushobozi buhagije bwo kwitegura indwara z’ibyorezo zishobora kwibasira Isi mu gihe kizaza.

U Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo ni byo bihugu bya mbere bigiye kubakwamo inganda zigezweho zikora inkingo n’imiti bizafasha Afurika kwihaza ku bijyanye n’imiti.

Ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bwatangiye mu 2000 ariko ingingo z’ingenzi z’ubufatanye zitangira mu 2007.

Abitabiriye uyu musangiro banafataga amafoto y'urwibutso
Abitabiriye uyu musangiro bagize n'umwanya wo kuganira
Ababyinnyi gakondo bataramiye abitabiriye uyu musangiro wabereye muri Marriott Hotel
Umukirigitananga Munyakazi Deo yasusurukije abitabiriye ibi birori byo gusangira
Minisitiri Dr Biruta yari yasabanye n'abitabiriye umusangiro
Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU, Dr Nsanzabaganwa Monique ni umwe mu bitabiriye uyu musangiro

Amafoto: Igirubuntu Darcy




source : https://ift.tt/3vO3F8F
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)