"Fondation Yolande Mukagasana" yamaganye abifashisha internet mu gupfobya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo uyu muryango wasohoye ryashyizweho umukono na Yolande Mukagasana uwuyobora, ku wa 26 Ukwakira 2021.

“Fondation Yolande Mukagasana” yatanze iyi mpuruza nyuma y’igihe humvikana abanyamakuru cyangwa abiyita abanyapolitiki bitwaza uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza babinyujije kuri murandasi.

Rikomeza riti “Umwe muri bo avuga ko ngo aho kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi tugomba kuyibagirwa kugira ngo tugere ku bwiyunge. Indi mpamvu yatanzwe ngo ni uko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abibuka bababaza abayikoze.’’

Aya magambo yavuzwe na Hakuzimana Abdou Rashid wiyita ‘umunyapolitiki’, akaba asanzwe atambutsa ibindi biganiro kuri YouTube Channel ye yise Rashid TV; ibi byose abyita ko ari uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo ashaka.

“Fondation Yolande Mukagasana” yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi kubera amagambo y’urwango ariko bikitwa uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka.

Yatanze urugero aho mu mwaka wa 1993, uwari Minisitiri w’Itangazamakuru Rucogoza Faustin utaravugaga rumwe n’umugambi wa Jenoside wategurwaga na Perezida Habyarimana, yatumije Kabuga Félicien na Jean Bosco Barayagwiza ababwira ko ibiganiro bya RTLM bivangura Abanyarwanda kandi ibiba urwango. Mu magambo ye, Kabuga yavuze ko iyi radio “ivuga ukuri kandi ari uburenganzira bwayo gutanga ibitekerezo.’’

“Fondation Yolande Mukagasana” yavuze ko amagambo agamije kubiba amacakubiri adakwiye guhabwa intebe, ikanasaba inzego bireba kutarebera ababigiramo uruhare.

Ikomeza iti “Niba RTLM yarafashije kwihutisha umugambi wa Jenoside, ntitwakwemera abandi bakora nka RTLM bo bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba ari icyaha gihanwa n’amategeko, turibaza impamvu abapfobya n’abahakana Jenoside inzego zibarebera zigaceceka. Dukurikije ko utibuka aho yavuye adashobora no kumenya iyo ajya, turasaba abashinzwe urubyiruko kururinda amacakubiri n’abarubibamo ingengabitekerezo ya Hutu Pawa.’’

Uyu muryango wasabye abashinzwe kubahiriza Itegeko Nshinga kuzirikana ko Hutu Pawa yashinzwe mu 1991, yinjije u Rwanda mu icuraburindi ndetse abari bayirimo kugeza na n’ubu bataricuza ‘ahubwo usanga bafite imbuto y’urwango bakomeje kubiba mu bato.’

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Tuributsa ko urubyiruko ari rwo rwabaye rwinshi mu bakoreshejwe ngo Jenoside ishoboke kandi igire ubukana nk’ubwo twabonye. Itegeko Nshinga rirengera abana kuko batagomba guhabwa uburere bubuze urukundo n’umudendezo nk’uko biteganwa n’Itegeko ribarengera. Urubyiruko rw’u Rwanda ntirugomba gukurira mu macakubiri, rugomba kwiyubakira igihugu kizira amacakubiri ruzasigira abo ruzibaruka.’’

Fondation Yolande Mukagasana yihanije abiyita abanyapolitiki n’abanyamakuru bashaka gukoresha guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bagere ku migambi mibisha yabo.

Fondation Yolande Mukagasana yamaganye abarimo Hakuzimana Abdou Rashid bifashisha internet mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi



source : https://ift.tt/3EmMFJO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)