Gisagara: Abakoze Jenoside 90 basabye imbabazi abo biciye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021 ubwo basozaga ugendo rw’isanamitima bamazemo igihe kigera ku mwaka n’amezi umunani bigishwa gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kubana neza.

Muri bo harimo 25 bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagera kuri 45 bayirokotse ndetse n’urubyiruko 20 rubakomokaho.

Muri Gashyantare 2020 nibwo Itorero ADEPR ku bufatanye n’Akarere ka Gisagara batangije umushinga w’isanamitima ugamje gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe no kubahuza n’abo bahemukiye muri Jenoside bagasabana imbabazi ndetse bagakorana n’ibikorwa by’iterambere.

Hakizamungu Joseph yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yiyemerera ko yishe murumuna w’umuturanyi we witwa Ndatimana Jean Bosco.

Yafunzwe imyaka itandatu ariko amaze gufungurwa akomeza kugira umutima udatuje kuko atari yarasabye imbabazi abo yiciye.

Ati “Nahoraga mfite ikibazo nkumva umutima uranshinja. Maze guhura na Ndatimana no kumusaba imbabazi yarazimpaye numva nduhutse ku mutima. Ubu tubanye neza nk’abaturanyi kandi turafashanya muri byose ntawishisha undi.”

Ndatimana na we yavuze ko akimara kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yahoraga yigunze nta cyizere cy’ejo hazaza afite, ariko nyuma y’ibiganiro by’isanamitima yumvise ko agomba kubaho kandi akabana n’abandi neza.

Ati “Badushyira mu itsinda mpura n’uyu mugabo wagize uruhare mu kwica abo mu muryango wanjye, baraduhuza turaganira nongera kugarura agatima, bwa bwigunge bwari muri njye buragenda hazamo urukundo ngarura icyizere bituma mwisanzuraho ku buryo ubu tubana neza. Abana bacu baregenderana, dusabana umunyu nta kibazo rwose”

Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko bateguye ibikorwa by’isanamitima bagamije gufasha abakoze Jenoside kwicuza no kuzinukwa kongera gukora icyaha.

Ati “Ibiganiro bikorwa bigamije gufasha buri wese kubona ububi bw’icyaha yakoze no gutera intambwe yo gusaba imbabazi. Ikindi ni uko byaruhuye n’abarokotse Jenoside”

Yakomeje avuga ko uyu munsi ari uwo kwishimira izo mbabazi zatumye bongera kubana neza mu mahoro.

Hagamijwe gukomeza kubafasha kubana neza habayeho no kubashyira mu matsinda bakoreramo ibikorwa by’ubuhinzi, imishinga y’ubworozi bw’inzuki ndetse no kubitsa no kugirizanya amafaranga.

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ibikorwa by’isanamitima babikoreye mu mirenge ya Kansi na Kigembe ariko bateganya no kubikomereza mu yindi mirenge y’Akarere ka Gisagara.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yijeje abasoje urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge ko bazakomeza kubaba hafi, asaba abakinangiye imitima guhinduka.

Mu gusoza urwo rugendo habayeho no gushimirana bahana amatungo magufi nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Hakizamungu Joseph (wambaye umupira w'umuhondo) na Ndatimana Jean Bosco bavuze uko basigaye babana neza kubera inyigisho z'isanamitima bahawe
Bahanye ihene nk'ikimenyetso cy'urukundo bafitanye nyuma yo gukorana urugendo rw'isanamitima
Abakoze Jenoside bongeye gupfukama imbere y'abo bahemukiye babasaba imbabazi
Abakoze Jenoside bapfukamye hasi basaba Imana imbabazi ko batazongera guhemukira bagenzi babo
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yijeje abasoje urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge ko bazakomeza kubaba hafi
Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko bateguye ibikorwa by’isanamitima bagamije gufasha abakoze Jenoside kwicuza no kuzinukwa kongera gukora icyaha

[email protected]




source : https://ift.tt/3BfMvlA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)